Uwari umupadiri muri Diyoseze Gatulika ya Byumba, yandikiye Musenyeri amumenyesha ko asezeye ku busaseridoti ku mpamvu ze bwite mu gihe uyu wari wihaye Imana yari amaze imyaka 13 muri uyu muhamagaro.
Ibaruwa ya Fidele de Charles Ntiyamira wari Padiri, yanditswe tariki 18 Nyakanga 2021, igenew Musenyeri wa Diyosezi ya Byuma, Nzakamwita Servilien.
Iyi baruwa ifite impamvu ivuga ko asezera ku nama y’abasasiridoti no guhagarika umuhamagaro, avugamo ko yifuza gusaba guhagarika uriya murimo kubera impamvu ze bwite.
Uyu wari Padiri bigaragara ko ashobora kuba atari mu Rwanda kubera aderesi zo mu Budage yakoresheje, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwegura nyuma yo kubitekerezaho byimbitse ndetse akagisha inama umuryango we n’abapadiri bagenzi be.
Uyu musaseridoti yavuze ko azakomeza gukorera Imana n’umuryango wayo nk’umulayiki ariko yarashatse umugore, asaba Musenyeri kumworohereza gushyira mu bikorwa umushinga we wo gushinga umuryango.
Yakomeje avuga ko amaso ye azakomeza kuyahanga kiliziya mu gihe cyose izamuha amahirwe yo gukomeza kuyikorera yifashishije ubumenyi bushingiye kuri tewolojiya ayikesha.