AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mezi 2 Gatulika mu Rwanda ipfushije Abapadiri 4 barimo babiri bapfuye mu minsi 10

Mu mezi 2 Gatulika mu Rwanda ipfushije Abapadiri 4 barimo babiri bapfuye mu minsi 10
10-09-2021 saa 10:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2478 | Ibitekerezo

Padiri Bernard Muhawenimana wari Umusaseridoti wa Arkidiyosezi ya Kigali, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeri 2021 azize uburwayi, aba umupadiri wa kabiri witabye Imana muri uku kwezi kwa Nzeri.

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri yasohoye Itangazo ryo kubika Padiri Bernard Muhawenimana wari umupadiri w’iyi Arkidiyoseze.

Iri tangazo rivuga ko uyu Mupadiri yitabye Imana azize uburwayi, rikavuga ko umunsi wo gusezera no gushyingurwa uzatangazwa nyuma.

Na none kandi tariki ya 01 Nzeri 2021 Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi Gatulika ya Kibungo, yari yatagaje Padiri Justin Kayitana wari Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Uretse aba bihayimana babiri bitabye Imana muri uku kwezi mu gihe kitagera ku byumweru bibiri, mu gihe cy’ukwezi n’igice gusa, Kiliziya Gatulika mu Rwanda imaze gupfusha abapadiri bane.

Muri bo harimo Buhanga Jean Claude wari Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda, witabye Imana azize impanuka ku ya 5 Kanama 2021.

Hari kandi Padiri François d’Assise Hategekimana wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, witabye Imana azize uburwayi tariki 17 Kanama 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA