AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RDF yungutse abasirikare 300 bafite imyitozo yihariye

RDF yungutse abasirikare 300 bafite imyitozo yihariye
24-12-2021 saa 11:37' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2523 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2021, mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cy’i Nasho hasojwe imyitozo yihariye y’abasirikare 302 bo mu itsinda ryihariye mu Ngabo z’u Rwanda.

Umuhango wo gusoza iyi myitozo wabaye kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021, wayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.

Imwe mu myitozo yahawe aba basirikare irimo amasomo yo gutegura urugamba, kurwanira mu mazi no ku butaka, ibijyanye no gutunganya ibikoresho by’urugamba, ibijyanye n’urugamba rwo mu kirere ndetse no kurasa hifashishijwe amaboko.

Ubwo basozaga iyi myitozo bamazemo amezi 11, aba basirikare berekanye imwe mu myitozo batojwe nko kurwanira mu mazi ndetse n’urugamba njyarugamba.

Mu ijambo rye, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye aba basirikare batojwe ku buhanga bagaragaje anaboneraho gushimira ubuyobozi bw’iki kigo cy’imyitozo.

Yasabye aba basirikare gukoresha ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa mu kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo ndetse no kurinda abaturarwanda kandi bakabikorana ubunyamwuga bw’imyitwarire iboneye izwi kuri RDF.

Muri aba 302 basoje iyi myitozo, barimo 18 bari ku rwego rw’Abofisiye bato bafite ipeti rya Lieutenant n’abandi 284 bafite ipeti rito rya Private barimo ab’igitsinagore 12.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA