AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mozambique : Ingabo z’u Rwanda zanditse amateka akomeye zibohoza ahari ibirindiro by’ibyihebe

Mozambique : Ingabo z’u Rwanda zanditse amateka akomeye zibohoza ahari ibirindiro by’ibyihebe
9-08-2021 saa 08:52' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1763 | Ibitekerezo

Ingabo z’u Rwanda zikomeje gukora akazi kadasanzwe mu butumwa zirimo muri Mozambique, zifatanyije n’ingabo za kiriya Gihugu, zabohoje agace ko mu Ntara ya Cabo Delgado kari gasanzwe ari ibirindiro by’inyeshyamba z’iterabwoba zihungabanya umutekano muri kiriya gihugu.

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, zabohoje uriya Mujyi wa Mocímboa da Praia wari umaze imyaka ibiri ufitwe n’inyeshyamba z’iterabwoba muri iriya Ntara ya Cabo Delgado.

Mocímboa da Praia ni Umujyi ukomeye cyane kuko ari wo wari ibirindiro bikuru by’inyeshyamba zimaze imyaka itanu mu ntambara n’ingabo za Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.

Izi nyeshyamba zari zimaze imyaka irenga ibiri zigenzura uyu mujyi, nyuma yo kuwambura ingabo za Leta mu 2019. Izi nyeshyamba ni zo zagenzuraga ikibuga cy’indege ndetse n’icyambu byo muri uyu mujyi.

Mu gihe Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zafataga imijyi itandukanye irimo Awasse na Palma, inyeshyamba zatsindwaga zakomeza gusubira inyuma zinjira mu gace ka Mocímboa da Praia, ari naho zashinze ibirindiro.

Amakuru yemeza ko mbere yo kugaba igitero simusiga kuri izi nyeshyamba, Leta y’u Rwanda yohereje izindi ngabo mu buryo bwihuse kugira ngo zunganire izari zimaze ibyumweru birenga bitatu ku rugamba, aho zifatanyije n’ingabo za Mozambique.

Ibitero byo kuri izi nyeshyamba byagabwe mu byiciro bibiri, birimo icyanyuze mu Majyepfo n’ikindi cyanyuze mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mocímboa da Praia.

Ku rundi ruhande, Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zari zimaze iminsi itatu zifashe ibirwa biri mu Nyanja y’u Buhinde, ku buryo bitashoboka ko inyeshyamba zihungirayo.

Urugamba rwo gutsintsura inyeshyamba mu Mujyi wa Mocímboa da Praia rwafatwaga nk’urushyira iherezo kuri iyi ntambara, nubwo ibikorwa byo gucunga umutekano mu bice byafashwe bizakomeza mu gihe kirekire, kuko zimwe mu nyeshyamba zahungiye mu mashyamba akikije imijyi itandukanye imaze gufatwa.

Hagati aho, Ingabo z’Umuryango w’Iterambere mu bihugu biri mu Majyepfo ya Afurika, SADC, nazo ziri kwitegura kwinjira ku rugamba mu gukomeza guhashya izi nyeshyamba. Amakuru avuga ko izi ngabo ziri bugere mu birindiro byazo kuri uyu wa Mbere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA