AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Igisubizo cy’impanuka ziterwa no guturika kwa Gaz

Igisubizo cy’impanuka ziterwa no guturika kwa Gaz
11-07-2020 saa 10:44' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2877 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Ikigo Tentmaker Gas Solution butangaza ko bwazanya ikoranabuhanga rifasha abanyarwanda kwirinda impanuka za gaz by’umwihariko izikunze guturika zigahitana ubuzima bw’abantu ndetse n’imitungo yabo igashya igakongoka.

Ni mu gihe impanuka zikomoka kuri gaz by’umwihariko iturika ryayo zikomeje kwiyongera ku bwinshi, abaturage bakomeje kugira impungenge zo gukoresha gaz mu guteka cyane ko kuri ubu ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse gutangaza ko hari gutekerezwa uko gucana amakara byacika hakajya hifashishwa gaz mu guteka.

Umuyobozi w’Ikigo Tentmaker Gaz Solution, Nemeyimana Fiacre yavuze ko impanuka zikomoka kuri gaz zitwara ubuzima bw’abantu kandi zitakangiza imitungo ya benshi.

Yagize ati “Impanuka ziterwa na gaz zirahitana ubuzima bw’abantu benshi kandi n’amazu agashya tutibagiwe imitungo. Ntabwo ari uko gaz ari mbi ahubwo imikoreshereze itanoze niyo kibazo. Ubwayo gaz ntabwo ari mbi.”

Nemeyimana avuga ko akenshi usanga impanuka nyinshi zo guturika kwa gaz zituruka ku burangare ndetse ugasanga n’imiyoboro ya gaz yarangiritse ku buryo iyo gaz ibaye nyinshi igahura n’igishashi cyangwa akantu k’umuriro gahambaye.

Ati “Uburyo bwo gukoresha gaz burahari, icya mbere ni ukumenya kuyikoresha neza uko bikwiye, buryo uri kuyikoresha aba agomba gushyira umutima kubyo ari gukora, hari amakosa akunze gutuma ibyo byago bibaho birimo abateka bamara guteka bakibagirwa kuzimya imiyoboro.”

Avuga ko inama yatanga ari uko abantu badakwiye gutinya gutekesha gaz kuko ihendutse kandi yimakaza isuku n’ibindi byiza byinshi bya gaz abantu bazi ariko icya ngombwa ni ukumenya ko bakwiye kujya birinda uburangare mu gihe cyo gukoresha gaz.

Nemeyimana avuga kandi ko mu kigo Tentmaker Gaz Solution bafite ibikoresho byasuzumwe n’inzego zibishinzwe aribyo ‘GAS ALARM DETECTOR’ bishobora kuburira umuntu niba hagiye kubaho iturika rya gaz.

Ifite ubushobozi bwo kumva Gaz zo mu bwoko dukoresha hano mu gihugu cyacu inshuro zirenga ijana iyo umuntu yakumva n’amazuru, igatabaza kandi ikanahagarika ku isooko aho Gaz ituruka.

Mu yandi magambo ifunga icupa cyangwa tank bityo wumvise itabaza ufata ingamba zo kudakoresha amashyiga cyangwa ibindi bibasha gutanga umuriro ndetse no kubasha gusohora cyangwa gukuraho iyo iba yatumutse no gusana cyangwa gufunga aho iba yaturutse.

Nemeye avuga ko “Ibi bizakuraho burundu inkongi n’impanuka zaterwaga na Gaz doreko zimaze gufata intera nini no guhitana ubuzima bwabatari bacye mumuryango nyarwanda.”

Akomeza avuga ko nta mpanuka ya Gaz ishobora kongera kuba ku muntu wese ukoresha Gas Alarm Detector kandi ukayikoresha neza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA