AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Igisirikare cy’u Burundi cyafashe inyeshyamba 13 zivuga Ikinyarwanda

Igisirikare cy’u Burundi cyafashe inyeshyamba 13 zivuga Ikinyarwanda
30-09-2021 saa 14:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2321 | Ibitekerezo

Mu mirwano iherutse guhuza Abasirikare b’u Burundi ndetse n’inyeshyamba zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira, hafashwe abarwanyi 13 bo muri umwe mu mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Izi nyeshyamba zafashwe mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko byemejwe n’umwe mu bahaye amakuru SOS Media Burundi.

Yagize ati “Ni byo ni abo muri umwe mu mitwe irwanya u Rwanda, bafashwe nyuma y’imirwano n’abasirikare mu ishyamba rya Kibira.”

SOS Media Burundi ivuga ko abo bantu bafunzwe n’urwego rw’iperereza (SNR) mu Mujyi wa Bujumbura.

Abo bagabo ngo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage muri Komine Mabayi na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke (mu Burengerazuba bw’u Burundi), bakaba barafashwe n’ingabo z’icyo gihugu.

SOS Media Burundi ivuga ko abagera kuri 4 bafashwe ari inkomere.

Abahaye amakuru uru rubuga bavuga ko bariya “Bafungiwe muri kasho y’urwego rw’iperereza i Bujumbura. Barahavurirwa, byose ni ho bibera, ntawemerewe kujya hanze.”

Mu Burundi hakunze kuvugwa bamwe mu barwanyi bo mo mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse bamwe mu bafashwe bagiye babyemerera inzego z’ubutabera.

Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye ibitero by’inyeshyamba zituruka mu Burundi zikambuka zikaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko zigasanga abasirikare b’u Rwanda bari maso bakazikoma mu nkokora aho bamwe muri abo barwanyi banahasiga ubuzima ndetse bakanateshwa ibikoresho byabo bigaragaza ko ari iby’Igisirikare cy’u Burundi.

U Burundi n’u Rwanda bimaze igihe bitabanye neza, hashize iminsi humvikana ubushake bwo gushyira ibintu mu buryo aho ndetse u Rwanda ruherutse gushyikiriza u Burundi bamwe mu barwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ifoto iri hejuru ni iy’Abarwanyi ba RED Tabara bafatiwe mu Rwanda muri 2020

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA