AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gisagara : Umukecuru yishwe n’umwuzukuru we bivugwa ko yari yaramuroze ibisazi

Gisagara : Umukecuru yishwe n’umwuzukuru we bivugwa ko yari yaramuroze ibisazi
27-07-2020 saa 21:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2704 | Ibitekerezo

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 19 bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yishe nyirakuru Mukangwije uri mu kigero cy’imyaka 70 bivugwa ko yamuroze ibisazi.

Byabereye mu mudugudu wa Musatsi, Akagari ka Cyumba Umurenge wa Muganza mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 27 Nyakanga 2020.

Umwe mubari aho byabereye yabwiye UKWEZI ko byabaye saa moya z’umugoroba, ati “Abantu twicaye ku muhanda aho yamwiciye, twumiwe ibintu byatuyobeye ubu”.

Umukecuru wishwe yitwa Mukangwije Speciose. Uyu musore wamwishe yiga mu mashuri yisumbuye iwabo batuye mu mudugudu wa Kamabanga, Akagari Cyumba.

Abaturanyi ba Mukangwije bavuga ko nabo babizi ko asanzwe aroga. Saa mbili n’igice ubwo twavuganaga n’abari aho byabereye batubwiye ko umurambo ukiri mu muhanda ndetse ko uyu musore tutari butangaze amazina ye bamaze kumuboha bamufite.

Abari aho byabereye batubwiye ko umuyobozi w’umurenge atarahagera, ndetse na polisi na RIB bataragera aho byabereye.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Musatsi Mukamana Rosette yavuganye na UKWEZI ari aho byabereye, avuga ko yamaze kumunyesha ubuyobozi bumukuriye.

Yagize ati “Twagize ibyago, ni umukecuru wari utuye I Musatsi umwuzukuru we niwe umwishe yamukubise umuhini”.

Abaturanyi b’uyu mukecuru babwiye UKWEZI ko uyu musore yari amaze nk’ukwezi asengerwa n’abanyamasengesho, ibyo bamuroze bikavuga ko byoherejwe na Mukangwije.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA