AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RDF yemeje ko abasirikare 3 ba FARDC binjiye mu Rwanda umwe akicwa arashwe

RDF yemeje ko abasirikare 3 ba FARDC binjiye mu Rwanda umwe akicwa arashwe
16-01-2024 saa 10:29' | By Editor | Yasomwe n'abantu 621 | Ibitekerezo

Abasirikare batatu b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) binjiye ku mupaka w’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, bitwaje imbunda ya AK-47 umwe akarasa mu basirikare na we agahita yicwa arashwe.

Ibi byemejwe n’Ingabo z’u Rwanda RDF mu itangazo zashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.

Iri tangazo rivuga ko abo basirikare batatu binjiye mu Rwanda banyuze mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ku isaha ya saa saba n’iminota icumi z’ijoro.

Iri tangazo rya RDF rigira riti “Abasirikare babiri ari bo Sgt Asman Mupenda Termite w’umyaka 30 na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28, batawe muri yombi n’uburinzi bwa RDF, bufatanyije n’irondo.”

RDF kandi yavuze ko aba basirikare bari bitwaje imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47 ndetse na magazine enye zarimo amasasu 105.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko undi musirikare umwe, we yishwe arashwe ubwo na we yarasaga mu bari bacunze umutekano.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA