AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kubura ubwishyu bw’indaya 2 yari yajyanye kwinezezanya

Kigali : Yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kubura ubwishyu bw’indaya 2 yari yajyanye kwinezezanya
10-01-2024 saa 09:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 788 | Ibitekerezo

Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haravugwa umugabo wakubiswe n’abakobwa babiri bivugwa ko bicuruza [bakunze kwita Indaya] nyuma yo kubura amafaranga abishyura ubwo bari bamaze kuryamana muri Lodge.

Uyu mugabo uvugwaho iri sanganya ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024, bivugwa ko asanzwe atuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo.

Amakuru avuga ko abo bakobwa babiri yari yajyanye muri Lodge kugira ngo baryamane, yari yabemereye kubishyura 20 000 Frw.

Gusa ngo ubwo bari barangije igikorwa cyari cyabajyanye, yashatse kubishyura 1/2 cy’amafaranga yari yabemereye [10 000 Frw] ariko zimubera ibamba.

Abo bakobwa bahise bamwadukira baramukubita ndetse bamwambura telefone ye yo mu bwoko bwa Samsung, bamubwira ko bayimusubiza abanje kubishyura amafaranga bari bumvikanye.

Umwe mu babonye uyu mugabo ari gukubitwa, yagize ati “Zamukubise karahava da zinamwambura telefone, uwo mugabo we yavugaga ngo arazishyura ibihumbi 10Frw kuko ngo buri ndaya basambanye rimwe ntiyiyongeze zo ntizibyemere zikamubwira ko ahubwo zinamukuramo amaso.”

Gusa nyuma uyu mugabo yaje kwiyambaza mugenzi we amuguza ibihumbi 10 Frw, yongeraho ayo, ubundi abona uko acika abo bakobwa.

Gusa bamwe mu baturage bumvaga iyi nkuru, nabo batangaraga uburyo uyu mugabo yagiye kuryamana n’abakobwa babiri icyarimwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA