AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rwamagana:Umurambo w’Umugore wasanzwe mu gisambu

Rwamagana:Umurambo w’Umugore wasanzwe mu gisambu
24-05-2022 saa 06:10' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 825 | Ibitekerezo

Umugore wari utuye mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana yasanzwe ahantu mu gisambu bikekwa ko amaze iminsi yishwe akahajugunywa, aba umuturage wa kabiri wishwe muri ako gace mu byumweru bibiri bishize.

Umurambo w’uyu mugore wagaragaye mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022 mu Mudugudu wa Karenge Akagari ka Karenge mu Murenge wa Karenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Ntwari Emmanuel, yavuze ko umurambo w’uwo mugore wabonywe n’abaturage nyuma y’iminsi isaga ine bikekwa ko yishwe.

Ati “ Ni umuntu wapfuye bigaragara ko yari amaze iminsi apfuye bigakekwa ko yaba yishwe. Ubu turi mu iperereza, birakekwa ko yishwe kuwa Gatanu, yari yaraje kuba inaha aturutse Nyakariro aho yari yarasizeyo abana be babiri.”

Uyu muyobozi yavuze ko RIB yahise itangira iperereza kuko ngo bigaragara ko yishwe n’abantu bataramenyekana, yavuze ko barindiriye icyo iperereza rizabereka muri iyi minsi.

Gitifu Ntwari yavuze ko kandi basaba abaturage kuba ijisho rya mugenzi we ubuze umuturanyi iminsi mike akabimenyesha ubuyobozi hakiri kare.

Ati “ Turasaba abaturage kuba maso buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, niba ubona umaze iminsi itatu utabona umuturanyi wawe ukwiriye kugira amakenga ukabivuga abantu bakamuhakisha, turasaba abaturage bafite inzu zikodeshwa gutunga imyirondoro y’abo bakodesha.”

Mu cyumweru gishize muri uyu Murenge wa Karenge nabwo umusaza yishwe atewe ibyuma, haketswe umuhungu we kuri ubu akaba yaratawe muri yombi.

Ivomo ;Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA