AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ni iki cyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Depite Rosa Lund uzitabira CHOGM mu rugo rwa Ingabire Victoire

Ni iki cyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Depite Rosa Lund uzitabira CHOGM   mu rugo rwa Ingabire Victoire
21-05-2022 saa 11:47' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 6247 | Ibitekerezo

Rosa Lund ,Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Denmark yasuye umunyapolitiki w’umunyarwanda Madame Victoire Ingabire akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka DALFA Umurinzi ritaremererwa gukorera mu Rwanda ndetse akaba asanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Victoire Ingabire uyu mu Depite yamusuye iwe mu rugo ruherere i Remera mu mujyi wa Kigali.

Ntiharamenyekana icyo Depite Rose Lund yaganiriye na Victoire Ingabire ariko nyuma yo gusurwa, Madame Victoire Ingabire abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yashimiye uno mu depite kuba yaje ku musura iwe mu rugo.

Depite Rose Lund ni umwe mu bazitabira inama ya CHOGM .Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko bishoboka ko hari n’abandi banyapolitikike biganjemo abadepite bo ku mugabane w’i Burayi bazitabira CHOGM bazasura Victoire Ingabire iwe mu rugo.

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko uyu mudepite asanzwe ari inshuti ya Victoire Ingabire bari basanzwe baziranye ubwo yari agikorera politiki ku mugabane w’uburayi mbere y’uko aza mu Rwanda mu 2010.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA