Mushiki w’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, yatangaje ko Congo ishaka kubanira neza u Rwanda, ariko ko umutwe wa M23 ukomeje kuba kidobya mu mibanire y’ibihugu byombi, ashimangira ko u Rwanda rufasha uwo mutwe.
Ubwo yari muri Afurika y’Epfo mu nteko y’Abadepite b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Jaynet Kabila yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda ukomeje kugaragaramo igitotsi.
Uyu mudepite yasobanuye ko Congo buri gihe itifuriza inabi u Rwanda, gusa ko igikomeje guteza ikibazo ari abitwaje intwaro (Inyeshyamba) ziri mu Burasirazuba bwa Congo zirimo na M23.
Jaynet Kabila yasobanuye ko mu bihe bitandukanye hagiye hashakwa inzira y’amahoro, ariko atumva uburyo ki umutwe wa M23 ari wo wakomeza guteza intugunda.
Yagize ati ”Dufite abaturanyi bagera ku icyenda, ariko dufitanye ikibazo n’u Rwanda gusa. Ntabwo twatera ibuye u Rwanda kandi nta nubwo twaritera Congo. Reka dukomeze dushakire hamwe igisubizo kirambye.”
Yakomeje agira ati ”Ndizera ko igisubizo kirambye kizaboneka kuko abanye-Congo bari kubabara cyane. Ntabwo turi abanzi n’Abanyarwanda ariko ndahamya ko imbaraga ziri gushyirwamo zizafasha kubaka ubukungu bw’umugabane wa Afurika.”
Uyu mudepite yavuze ko mu bihe bitandukanye Congo yagiye irangwamo n’intambara ariko bigeze mu mwaka wa 2003 habaho kubaka igihugu, hagamijwe gushaka ituze.
Jaynet Kabila yatangaje ko mu mwaka wa 2013 inyeshyamba za M23 zatsinzwe ndetse zemera no kujya mu biganiro by’amahoro, ariko atumva uburyo zongeye kwiyubaka, ashinja u Rwanda kuba inyuma yabyo.
Yagize ati ”Mu mwaka wa 2013 umutwe wa M23 waratsinzwe wemera gusinya amasezerano y’amahoro hagamijwe gushaka inzira ya politiki. Uyu munsi turi kuvuga M23 yongeye kubaho nyuma y’imyaka umunani, ariko dufite za raporo z’umuryango w’abibumbye zivuga ko u Rwanda ari rwo rubatera inkunga.”
Yakomeje agira ati “Turabona imitwe igera ku 120 muri Congo, ariko si cyo kibazo. Ikibazo gikomeye ni M23 ishyigikiwe cyane n’u Rwanda.”
Umutwe wa M23 wo uvuga ko Leta ya Congo itashyize mu bikorwa amasezerano bagiranye.
Congo ikunze gushyira cyane u Rwanda mu majwi ko rushyigikiye umutwe wa M23 ukomeje gutsimbarara. Ni ibintu yaba u Rwanda n’uwo mutwe bidahwema guhakana.
Ingabo za Congo, FARDC ku wa kabiri zari zatangije ibitero simusiga kuri M23 ikoresha indege z’intambara z’Uburusiya. Gusa nyuma y’iminsi ibiri ibyo bitero byarahagaze.