AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu cyo yise Uburangare butari ngombwa, Perezida Kagame yatunguwe n’Ibibazo yabajijwe n’Abaturage I Nyamagabe

Mu cyo yise Uburangare butari ngombwa, Perezida Kagame yatunguwe n’Ibibazo yabajijwe n’Abaturage I Nyamagabe
26-08-2022 saa 11:57' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3070 | Ibitekerezo

Perezida Kagame yasabye abayobozi kugira uruhare mu gukemura ibibazo abaturage bafite, badategereje ko asura uduce runaka tw’igihugu kugira ngo bigaragazwe cyane ko bimwe muri byo abayobozi baba babifitiye ubushobozi.

Mu runzinduko arimo mu Karere ka Nyamagabe , Perezida Kagame agaruka kuri bimwe mu bibazo yabajijwe n’abaturage ,Perezida Kagame yavuze ko atunguwe no kubazwa ibibazo nk’ibyo yabajijwe n’abaturage.

Mu kibazo yabajijwe , umwe mu baturage waturutse mu Karere ka Rusizi yavuze bubatse Umupaka wa Bweyeye bakamburwa na Rwiyemezamirimo uba I Kigali ndetse bakajya mu Nkiko bakamutsinda rugategeka ko abishyura ndetse bagatererwaho na Kashe mpuruza ariko ntibishyurwe.

Perezida Kagame agaruka kuri iki kibazo yabajije abayobozi icyabuze ngo icyemezo cy’urukiko gishyirwe mu bikorwa nabo bamusubiza ko iyo bigenze gutyo hakoreshwa imbaraga maze ababaza icyabuze ngo bikorwe.

Undi muturage yavuze uburyo ubwo hubakwaga urugomero rwa Rukarara , imitungo yabo yangijwe ndetse bakabarirwa ariko ntibishyurwe ndetse ko bakigejeje ku nzego zitandukanye harimo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ariko ntihagire icyo bitanga.

Perezida Kagame agaruka kuri ibi bibazo , yavuze ko atunguwe no kubazwa ibibazo nk’ibi, yavuze ko atumva uburyo ibibazo nk’ibi inzego bireba zitabikemura abaturage batabanje gusiragira, ashimangira ko haba harabaye ubutangare butari ngombwa. Yasabye abayobozi kujya begera abaturage, bakumva ibibabangamiye, bigashakirwa umuti kuko bimwe biba byoroshye.

Mu ijambo rye yagejeje ku bihumbi by’abaturage, Perezida Kagame yababwiye ko bakwiriye kugira uruhare mu bikorwa biganisha ku iterambere, yitsa cyane ku bukene bugaragara mu muhora wa Gitwe - Kaduha.

Ati “Ntabwo Nyamagabe uko yaba imeze yakwishima cyangwa yagendera ku majyambere ari i Kigali mu mujyi mukuru w’igihugu. Nyamagabe igomba kugira amajyambere yayo asanga ay’ibindi bice by’igihugu bityo nibwo igihugu cyose kizamuka.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA