AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gisagara:Umukobwa w’imyaka 20 yavuze uburyo yasambanyije umwana w’Umuhungu

Gisagara:Umukobwa w’imyaka 20 yavuze  uburyo yasambanyije  umwana w’Umuhungu
31-08-2022 saa 06:32' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1127 | Ibitekerezo

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, tariki ya 29 Kanama 2022 bwakiriye dosiye bukurikiranyemo umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho kuba ku itariki ya 18/08/2022 yarasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 10 mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara.

Mu ibazwa rye, ukekwa wari uturanye n’aho uwo mwana yabaga kwa nyirakuru avuga ko yamuhamagaye avuye kuvoma akamujyana mu cyumba cye akamusambanya, ko yabitewe n’uko yabishakaga, abisabira imbabazi.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu , hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA