AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Congo yishyongoye ku Rwanda nyuma y’indege y’intambara yaruvogereye

Congo yishyongoye ku Rwanda  nyuma y’indege y’intambara yaruvogereye
31-12-2022 saa 10:07' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3551 | Ibitekerezo

Leta ya Congo yatangaje ko indege ebyiri zayo zari mu bikorwa byo gucunga umutekano , zitavogereye ikirere , zari mu kirere cya Congo hejuru y’ikiyaga cya mu Kivu.

Kuwa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022,Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko indege ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye u Rwanda yinjiriye mu kirere cy’i Rubavu hejuru y’Ikiyaga cya Kivu.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze rwavuze ko “iby’uku kwinjira mu kirere cy’u Rwanda kw’indege y’igisirikare ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahise bimenyeshwa Guverinoma y’iki gihugu.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Ibyabaye uyu munsi ni igikorwa kimwe kigize ubushotoranyi bumaze iminsi burimo n’ubusa nk’ubu bwabaye ku wa 7 Ugushyingo mu 2022, ubwo indege y’igisirikare ya RDC yinjiraga mu Rwanda ndetse igahagarara gato ku kibuga cy’i Rubavu mbere yo gusubira muri RDC.”

Mu itangazo leta ya Congo yahise isohora, ivuga ko izi ndege zari hejuru y’ikiyaga cya Kivu ariko mu kirere cya Congo .

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Guverinoma y’uRwanda nta bushobozi na bumwe ifite bwo kugenzura ikirere cy’igisirikare cya Congo imbere mu gihugu bityo ibyo bifatwa nk’ubushotoranyi.”

Leta ya Congo ivuga kandi ko izo ndege zitari zifite intwaro kandi nta kurasa na gucye kwigeze kubaho.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu itangazo ivuga ko ishishikajwe no gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Luanda no kubaha imyanzuro yafatiwe muri iyo nama.

Leta ya Congo yasabye umuryango mpuzamahanga” guhanga amaso uRwanda n’umutwe wa M23 kubera ko batigeze bubahiriza imyanzuro ya Luanda yo kuwa 23 Ugushyingo 2022.”

Kuwa 7 Ugushyingo uyu mwaka , Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cyayo, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA