AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyarwenya Sultan yasabye imbabazi Perezida Magufuli kubera ya foto y’ inkorano

Umunyarwenya Sultan yasabye imbabazi Perezida Magufuli kubera ya foto y’ inkorano
15-11-2019 saa 11:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1589 | Ibitekerezo

Idris Sultan, umunyarwenya wo mu gihugu cya Tanzania yatwaye ikamba rya Big Brother Africa yasabye imbabazi Perezida John Pombe Magufuli nyuma y’ ibyumweru bibiri ashyize ahagaragara ifoto ye iteyeho umutwe w’ ifoto ya Magufuli biteza impagarara muri rubanda.

Perezida Magufuli yavutse tariki 29 Ukwakira 1959. Ifoto Sultan yashyize hanze igateza urunturuntu yayikoresheje yifuriza uyu mukuru w’ igihugu isabukuru nziza.

Iyi foto ikimara kujya ahagaragara yahise ikwirakwira cyane, igera kuri Komiseri w’ umujyi wa Dar-es Salaam, Paul Makoma ahita asaba uyu munyarwenya kwijyana kuri sitasiyo ya polisi imwegereye kugira ngo ahatwe ibibazo ku bijyanye no kubahuka umukuru w’ igihugu.

Kuva icyo gihe Sultan yatangiye kwitaba kuri polisi I Dar-es Salaam ndetse biteganyijwe ko azasubirayo ku wa Mbere w’ icyumweru gitaha.
Uyu munyarwenya ejo ku wa Kane yageneye Perezida Magufuli ubutumwa bumusaba imbabazi avuga ko ifoto yakoze icyo yari igamije ari ugusetsa ariko ngo iyo foto yahinduriwe igisobanuro.

Yagize ati “Icyo nari ngamije cyari cyiza, ariko bayihaye igisobanuro kitari cyo. Ntekereza ko igikwiye ari uko nsaba imbabazi Perezida ubwe, niba ifoto yaramuharabitse”.

Dosiye y’ uyu munyarwenya yashyikirijwe umushinjacyaha mukuru kugira ngo asuzume niba iriya foto igize ikirego kigomba kujya mu rukiko.

Minisitiri w’ umutungo Kamere n’ ubukerarugendo Hamis Kigwangalla asanga Sultan adakwiye gufungirwa iriya foto, akavuga ko nibiba ngombwa ko ajyanwa mu rukiko azamwishyurira umunyamategeko wo kumuburanira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA