AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RDC : Umunyapolitiki wakunze kwikoma Abatutsi anabatuka ibyabashenguye yatsindiye kuba Umudepite

RDC : Umunyapolitiki wakunze kwikoma Abatutsi anabatuka ibyabashenguye yatsindiye kuba Umudepite
15-01-2024 saa 10:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 326 | Ibitekerezo

Umunyapolitiki Justin Bitakwira Bihona-Hayi utarahwemye kwibasira Abanyekongo b’Abatutsi, avuga ko bakwiye kwirukanwa muri Congo bakoherezwa mu Rwanda, yaje mu Badepite batsindiye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ni nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye tariki 20 Ukuboza 2023, aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Congo, yatangaje ibyavuye mu matora y’Abadepite.

Ishyaka UDPS rya Perezida Felix Tshisekedi watsinze amatora ya Perezida, ni na ryo ryagize imyanya myinshi mu Nteko Ihshinga Amategeko.

Umunyapolitiki Justin Bitakwira Bihona-Hayi ari mu babonye imyanya mu Nteko, mu gihe uyu mugabo azwiho kuvuga imvugo ziremereye ku Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ni kenshi yagiye yumvikana avuga ko Abatutsi badakwiye kuba muri Congo, ahubwo ko bakwiye kwirukanwa bakajya kuba mu Gihugu cyabo.

Nyuma y’amatora yo mu kwezi k’Ukuboza, Bitakwira yagize ati “ “Ntekereza ko uwabaremye ari we waremye dayimoni. Ntabwo nigeze mbona ubwoko bubi nka bwo.”

Uyu munyapolitiki ushyigikiye cyane Perezida Tshisekedi, yabaye Minisitiri w’iterambere ry’Icyaro ndetse akaba yarabaye n’Umudepite.

Imvugo z’u Rwanda yakunze kuvuga, zatumye anafatirwa ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Buryayi, byo kudakorera ingendo mu Bihugu bigize uyu muryango.

Gusa ibi bihano yafatiwe mu kwezi k’Ukuboza 2022, ntacyo byamukosoyeho, kuko ubwo yaniyamamazaga mu matora aheruka, na bwo atahwemye kuvuga nabi Abanyekongo b’Abatsutsi by’umwihariko Abanyamulenge.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA