AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

’Perezida Trump azeguzwa’ Depite IIhan wo muri US

’Perezida Trump azeguzwa’ Depite IIhan wo muri US
17-09-2019 saa 16:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2432 | Ibitekerezo

Ilhan Omar umudepite uhagarariye leta ya Minnesota muri Amerika avuga ko ari ikibazo cy’igihe gusa naho kweguza Perezida Trump byo bigomba kubaho.

Ubushakashatsi buheruka kwerekana ko abanyamerika 6 ku 10 batekereza ko perezida wabo adakwiye kweguzwa.

Madamu Omar we avuga ko ari ikibazo cy’igihe bizabera gusa naho ubundi Perezida Trump agomba kweguzwa, nubwo bwose bizakorwa ku bushake bw’abaturage.

Mu kiganiro yagiranye na CNN mu ijoro ry’ejo kuwa mbere, uyu mugore wavukiye i Mogadishu usanzwe atumvikana naPerezida Trump, yavuze ko na Perezida Richard Nixon ajya kweguzwa ari uku byari bimeze.

Yavuze ko ku gihe cya Nixon abaturage benshi batari babishyigikiye, ati : " Abaturage ubu yenda koko ntibabyemera ariko uko iperereza rigaragaza amakuru bazagenda bahindura uruhande".

Madamu Omar avuga ko bikwiye ko abanyamerika bahabwa amakuru ku "byaha n’imyitwarire mibi" bya perezida mu gihe yari muri uyu mwanya kugira ngo bumve impamvu akwiye kweguzwa.

Mu cyumweru gishize, akanama k’ubutabera muri Amerika kafashe umwanzuro wo gutangiza iperereza ku bishinjwa Trump. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cyo gutangira inzira yo kumweguza.

Uyu munsi haratangira kumvwa mu ruhame Corey Lewandowski wari ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump.

Byitezwe ko bimwe mu bizavugirwa muri iri perereza bishobora kugaragaza ibyaha byakozwe na Bwana Trump bikaganisha ku kweguzwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA