AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urukuta rwagwiriye abana bo mu muhanda rwicamo 6

Urukuta rwagwiriye abana bo mu muhanda rwicamo 6
25-06-2019 saa 08:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3556 | Ibitekerezo

Abana bo mu muhanda 6 bapfuye abandi babiri barakomereka nyuma yo kugwirwa n’ urukuta rw’ uruzitiro rw’ ishuri ryisumbuye rya Lohana.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Manirembe mu mujyi wa Kampala mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 24 Kamena 2019.

Luke Owoyesigyire, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu mujyi wa Kampala yavuze ko uru ruzitiro rwaguye saa munani z’ ijoro abo bana baryamye mu kiraro kiri hafi y’ iri shuri.

Abana babiri bakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Muhago nk’ uko bitangazwa na Luke Owoyesigyire.

Umwana uvuga ko yitwa John warokotse iyi sanganya yavuze ko yarokowe n’ uko iryo joro atararanye na bagenzi be.

Yagize ati “Twaje kuryama dusasa imifuka ku butaka ngo turyameho. Nagerageje gukurura ibifuka byabo ngo ndyameho bashaka kunkubita, mpita njya mu kabari ka Han mfatayo ibitariko aba ariho ndyama”

John akomeza avuga ko mu gitondo aribwo yahuye n’ umugore akamubwira ko bagenzi be bagwiriwe n’ urukuta rw’ uruzitiro rw’ ishuri rukabica.

Dail monitor yatangaje ko mu kwezi gushize Seguku, mu mujyi wa Entebbe urukuta rwahiritswe n’ amazi ruhitana umuryango w’ abantu 5.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA