AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umwana w’ imyaka 13 yarokoye ubuzima bw’ abanyeshuri bari muri bisi yashimuswe igatwikwa

Umwana w’ imyaka 13 yarokoye ubuzima bw’ abanyeshuri bari muri bisi yashimuswe igatwikwa
22-03-2019 saa 12:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5302 | Ibitekerezo

Umwana w’ imyaka 13 wari mu banyeshuri bari bagiye kwicirwa muri bisi n’ umugizi wa nabi ari gushimwa nk’ intwari nyuma yo gutabara ubuzima bwa bagenzi 50.

Kuri uyu wa 21 Werurwe 2019 nibwo bisi itwara abanyeshuri mu Butaliyani yashimuswe n’ umushoferi wayo w’imyaka 47 y’amavuko witwa Ousseynou Sy ufite ubwenegihugu bw’Ubutaliyani ayiha inkongi ariko abanyeshuri batabarwa ari bazima.

Sy yambuye aba banyeshuri amatelefone arababoha avuga ko nta munyeshuri uri burokoke. Umwana witwa Ramy Shehata w’imyaka 13 yasigaranye telefone ahamagara se amubwira ko hari ibyago bigiye kubabaho.

Uyu mwana ukomoka mu gihugu cya Misiri yahamagaye Se atabaza ariko abivuga mu rurimi rw’ Icyarabu nk’ uri gusenga. Amakuru ahita agera kuri polisi iratabara. Abana bari kumwe nawe muri bisi babwiye itangazamakuru bati “Ni intwari yacyu”.

Roberto Manucci, umupolisi wafashije muri ubwo butabazi, yagize ati : "Ikintu cyanyumije cyane kurusha ibindi byose ni aba bana... ubushake bwabo, imbaraga zabo zo kwirokora no gusohoka [mu modoka]".

Polisi yamenaguye ibirahure by’ inyuma kuri iyi bisi niho abana banyujijwe batabarwa. Ariko umushoferi imodoka yari yamaze kuyimenaho esanse ishya abanyeshuri bose bamaze kuvamo.

Alberto Nobili, ukuriye ibikorwa byo kurwanya iterabwoba akaba akorera mu biro by’umushinjacyaha wa Milan, yavuze ko uyu ucyekwa atari yarigeze avuga ko akorana n’imitwe yaciwe muri iki gihugu.

Ati "Ukekwa yavuze ko ari icyemezo cye bwite" ko atashoboraga gukomeza "kwihanganira kubona abana baribwa n’amafi mu nyanja ya Méditerranée ndetse n’abagore batwite bapfa" bagerageza kujya ku mugabane w’Uburayi.

Ibiro ntaramakuru Ansa bitangaza ko yafashe videwo ikubiyemo impamvu zabimuteye, ubu abakora iperereza bakaba bari kugerageza kuyibona bayikuye kuri konti y’ibanga yo ku rubuga rwa interineti.

Nobili avuga ko uyu ucyekwa yari asanzwe azwi na polisi kubera guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu - byamuviriyemo gufungwa umwaka umwe - ndetse no gutwara imodoka yanyoye.

Ubu hari kwibazwa impamvu uyu ucyekwa yemerewe kuba umushoferi utwara abanyeshuri mu gihe yari yarigeze guhamwa n’ibyaha nk’ibyo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA