AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umuyobozi muri RUD urunana iherutse kugaba igitero I Musanze yishwe

Umuyobozi muri RUD urunana iherutse kugaba igitero I Musanze yishwe
10-11-2019 saa 08:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2808 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2019 nibwo General Musabyimana Juvenal uzwi nka Jean Michel Africa wari komanda RUD-Urunana yiciwe mu gitero cyagabwe I Rutchuru, muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Uyu mugabo wishwe yahoze ari umurwanyi mu ngabo zatsinzwe mu Rwanda (ex-FAR), aho yavuye ajya muri FDLR/FOCA nayo ayivamo ajya muri RUD-Urunana.

RUD urunana yagabye igitero I Musanze mu ntangiriro z’ ukwezi gushize kwa yica abantu barenga 10, gusa inzego z’ umutekano mu Rwanda zivuga ko abagabye iki gitero hafi ya bose bishwe abandi bafatwa mpiri.

Gen. Musabyimana yabaye umuyoboke wa FDU-Inkingi kuva kera aho yari ashinzwe ibikorwa bijyanye na gisirikare. Amakuru avuga ko ingabo za FARDC zagabye iki gitero zabonye amakuru y’ibanga y’imikoranire ye n’inzego zo hejuru zishinzwe umutekano muri Uganda.

Aya makuru yerekana ko Gen. Musabyimana yari akunze kujya muri Uganda ndetse ko yavuganaga n’abayobozi bo muri iki gihugu.

Bivugwa ko RUD-Urunana yashinzwe n’Inzego z’iperereza za Uganda zifite intego yo gushaka guhungabanya u Rwanda aho ibikorwa byayo byagenzurwaga na Philemon Mateke.

Mateke amaze igihe kinini ari umuhuza w’ibikorwa bya FDLR n’ubutegetsi bwa Uganda. Bivugwa ko yahawe inshingano na Museveni zo kugenzura ko “imikoranire igera ku ntego”.

Amakuru y’ibanga y’ubutasi yasanganywe Musabyimana yagaragaje kandi ko yakundaga kuvugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe akarere, Philemon Mateke, wari umaze igihe kinini arajwe ishinga no kunga imitwe igamije guhungabanya u Rwanda ndetse ko abayobozi ba P5 barimo Maj Frank Ntilikina (wungirije Kayumba Nyamwasa ku buyobozi bw’uyu mutwe) bakunze kugirana ibiganiro.

Gen. Afurika Jean Michel yavukiye mu cyahoze ari Komini Giciye mu 1967. Yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu Ishuri rya Gisirikare ESM aho yarangije ari sous-Lieutenant.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...