AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusirikare yiyahuriye mu rugo rw’ umuturanyi, harakekwa urukundo

Umusirikare yiyahuriye mu rugo rw’ umuturanyi, harakekwa urukundo
12-12-2019 saa 11:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8005 | Ibitekerezo

Umusirikare w’ imyaka 55 yamusanze yiyahuriye mu rugo rw’ umuturanyi bivugwa ko yajyaga amusambanyiriza umugore.

Umurambo wa Kimosop Chepkwony wabonetse unagana mu mugozi kuri uyu wa 11 Ukuboza 2019 nk’ uko byatangajwe na televiziyo yo muri Kenya yitwa K24.

Hari amakuru avuga ko nyakwigendera yiyambuye ubuzima nyuma yo kuvumbura umugore w’ imyaka 40 yamucaga inyuma akaryamana n’ umugabo w’ umuturanyi kuva muri 1977. Uyu mugabo uvugwaho kuba yasambanagana n’ umugore Kimosop nawe yari umusirikare aza gusezerwa mu ngabo za Kenya.

Murumuna wa nyakwigendera avuga ko mukuru we yagiye mu isantere agura amasigara menshi , n’ ikiziriko noneho bayoberwa aho yagiye ngo bongeye kumubona yiyahuriye mu rugo rwa mugenzi we.

Ati “Nijoro ntiyatashye tuyoberwa aho yagiye, ahubwo twatunguwe no kumva umugore w’ umuturanyi wacu mugitondo avuza induru ngo abonye umurambo wa Kimosop umanitse mu gisenge cy’ inzu yabo”.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Baringo Robinson Ndiwa yavuze ko batangiye iperereza kuri iki kirego bamwe mu baturage bari kwita umukino w’ ubugoryi.

Umuryango wa nyakwigendera utekereza ko uyu musaza ashobora yishwe ukabishingira ku kuba basanze amanitse mu mugozi ariko ibirenge bye bikandagiye hasi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gusuzumirwa mu bitaro bya Baringo mu gihe umugabo uvugwaho kuba yasambanyaga umugore wa nyakwigendera yatawe muri yombi mu gihe iperereza rikiri gukorwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA