AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusirikare arashinjwa gusambanya ku gahato umugore abanje kumubwira ngo ‘imyambarire yawe yambujije amahoro’

Umusirikare arashinjwa gusambanya ku gahato umugore abanje kumubwira ngo ‘imyambarire yawe yambujije amahoro’
30-10-2019 saa 10:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6528 | Ibitekerezo

Umusirikare wo mu Bwongereza akurikiranyweho gufata ku ngufu umugore bahuriye mu birori bya Barbecue byari byateguwe n’ ikigo cya gisirikare akoreramo.

Icyaha Corporal Serupepeli Niubasaga, akurikiranyeho cyabaye mu kwezi kwa 5 uyu mwaka.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 29 , umushinjacyaha yavuze ko muri ibyo birori byari byateguwe n’ ikigo cya gisirikare hatumiwemo abagore babiri.

Umwe muri abo bagore babiri niwe uvuga ko Cpl Niubasaga yamufashe ku ngufu. Umwe muri abo bagore inzoga zamaze kumugeramo asaba kwitahira uyu musirikare asaba kujya mu itsinda rimuherekeza.

Umugore wari wambaye imyenda ikurura abagabo siwe wasinze ahubwo yasinze mugenzi. Uwari wambaye iyi myenda yafatanyije n’ itsinda ry’ abasirikare baherekeje mugenzi we bamugeza mu rugo barongera basubira mu birori.

Ibirori birangiye saa tanu n’ igice z’ ijoro uyu mugore wari wambaye imyenda ikurura abagabo bageze mu rugo ari kuzamuka kuri esikariye yumva mu nzu harimo umuntu aramuvugisha.

Yinjiye muri saro yicara mu ntebe z’ imisego uwo muntu aramwegera amwicara iruhande. Ni Cpl Niubasaga. Uyu musirikare ngo yacise apfukama imbere y’ uyu mugore atangira ku mukorakora ahereye ku maguru aramuka kugeza amukoze ku gitsina.

Muri uku kumukorakora nibwo yavuze ngo “Ntabwo nakunze uko wambaye, byanzanyemo ubushake ntari mfite.”.

Umushinjacyaha akomeza avuga ko uyu mugabo yahise atandukanya amaguru y’ uyu mugore amufata ku ngufu. Umugore agerageza ku musunika ariko imbaraga zimubana nkeya.

Birangiye uyu musirikare yahise yitahira, umugore biramuyobera abura icyo akora. Uyu mugore yahamaye umugore w’ inshuti ye w’ umusirikare amutekerereza ibibabye. Uwo mugore w’ umusirikare ahamagara polisi ijya mu rugo rw’ uyu mugore isanga ari kurira ku buriri.

Telegraph ivuga ko urukiko rurafata umwanzuro kuri iki kirego kuko iburanisha ritararangira. Gusa uyu musirikare ahakana icyaha aregwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA