AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuryango we washiriye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Ailines

Umuryango we washiriye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Ailines
6-07-2019 saa 08:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3493 | Ibitekerezo

Umugabo wapfushije abarimo abana be bose n’ umugore bazize impanuka y’ indege ubu agenda aba mu nshuti ze kuko yananiwe gusubira mu rugo rwe. Ntashobora kwihanganira kubona inkweto z’abana be mu kabati aho bazisize kuko bituma yongera akababona agashenguka.

Agira ati "Napfushije umugore wanjye Carole, abana banjye batatu Ryan, Kelly na Ruby ndetse na mabukwe. Numva ndi njyenyine. Iyo ndebye abantu, nkabona bakina n’abana babo hanze nibuka ko ntazongera kubona abanjye ukundi cyangwa kumva amajwi yabo".

Paul Njoroge, umuryango we waguye mu ndege ya Ethiopian Airways yaguye ku itariki 10 z’ukwezi kwa gatatu hashize iminota itandatu ihagurutse i Addis Ababa. Abantu 157 bose bari bayirimo ntawarokotse.

Iriya ndege yaguye hashize amezi atanu indi yo mu bwoko bwa 737 Max ya Lion Air ya Indonesia iguye igahitana abari bayirimo bose. Hibazwa impamvu ikibazo kitari cyagaragaye kugeza n’iya kabiri ihitanye abantu.

Iperereza ry’ibanze ku cyateye impanuka ya ziriya ndege ryemeje ko ari ibibazo bya tekiniki mu kuyitwara iri gufata ikirere.

Ku miryango yabuze ababo, batekereza ko ari uburangare bwa Boeing yari kuba yarabonye iki kibazo mbere.

Paul Njoroge avuga ko umuryango wapfuye kubera amakosa ya Boeing. Agira ati "Umuryango wanjye wapfuye kubera kutita ku bintu, agasuzuguro, imikorere mibi bya Boeing ndetse no kubura kw’igenzura rya FAA (Federal Aviation Administration)".

Akomeza avuga ko bashoboraga gukumira ibyago mu guhagarika ziriya ndege mu kwezi kwa 11 umwaka ushize nyuma y’impanuka ya mbere ariko ntibabikoze.

Ati : "Abantu 157 barimo umuryango wanjye barapfuye kubera amahitamo mabi yabo. Iyo baba bita ku buzima bw’abantu bari guhagarika ziriya ndege bakareba ikibazo hakiri kare. Ariko bemeye ko indege zikomeza kuguruka ngo bakomeza gukemura ikibazo”.

Njoroge n’ abandi bafite ababo baguye muri iyi mpanuka baganiriye na BBC bahuriza ku kuvuga ko abaguye mu ndege ya Ethiopian Airlines bazize ko Boeing yishakira inyungu gusa. Bakavuga ko badashaka ko hari undi upfa kubera iyi mpamvu.

Nadia ati “Ndashaka ko indege zikorwa mu buryo zidashobora guhitana abantu ukundi".

BBC ivuga ko Boeing ntacyo irayisubiza ku byo ishinjwa n’ abaturage ko yashize imbere inyungu zayo bigatuma abantu babitakarizamo ubuzima.

Gusa mu itangazo baheruka gusohora, umuyobozi wayo Boeing Dennis Muilenburg yagize ati "Tubabajwe cyane n’abaguye muri ziriya mpanuka zombi, twihanganishije n’imiryango yabo".

Yavuze ko kurinda ubuzima bw’abari mu ndege ari ikintu cy’ibanze kuri bo kandi bazakomeza kubyihatira mu bihe biri imbere.

Muri iki cyumweru, Boeing yatangaje ko igiye gutanga miliyoni $100 yo gufasha imiryango yabuze ababo muri ziriya mpanuka zombi ndetse no mu guteza imbere ibikorwa by’aho baba.

Imiryango yabuze ababo yo ibi ntibibashimishije kuko bavuga ko badashaka amafaranga ahubwo bashaka ibisobanuro n’ibisubizo.

Umugore wa Paul Njoroge n’ abana na nyirabukwe bapfiriye mu mpanuka y’ indege ya Ethiopian Airlines

Paul Njoroge yibaza ko impanuka y’iriya ndege yashoboraga gukumirwa, ariko kuko ngo abayobozi ba Boeing bari bazi ko ntawabakurikirana, nta wabafunga banze guhagarika ziriya ndege.

Ati "Iyo baba bazi ko bashobora gufungwa imyaka myinshi ntabwo bari kongera kureka ziriya ndege ngo ziguruke zifite ikibazo".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA