AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umurambo wa 17 wabonetse mu mugezi uri gusukurwa ku itegeko rya Guverineri

Umurambo wa 17 wabonetse mu mugezi uri gusukurwa ku itegeko rya Guverineri
12-11-2019 saa 15:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5732 | Ibitekerezo

Mu gikorwa kimaze umwaka gitangiye cyo gusukura umugenzi wa Nairobi hamaze kubonekamo imirambo 17 nk’ uko bivuga n’ umuvugizi w’ uyu mujyi ukaba n’ umurwa mukuru wa Kenya.

Umuvugizi wa Nairobi, Elkana Jacob avuga ko uyu mugezi wa Nairobi umaze kubonekamo imirambo 17 irimo iy’ abana 13 n’ ine y’ abantu bakuru.

Fredrick Okinda, Umuyobozi w’ umuryango Komb-Green Solutions, uri gusukura uyu mugezi yagize ati “Birababaje cyane. Umwe muri twe yabonye uruhinja rureremba hejuru y’ amazi, turwihutana kwa muganga ngo turebe ko twatabara ubuzima bwarwo ariko byari byarangiye”.

Bikekwa ko abana b’ impinja bajugunywa muri uyu mugezi wa Nairobi ari abakobwa n’ abagore baba bakuriyemo inda mu mavuriro atemewe n’ amategeko.

Abari mu gikorwa cyo gusukura uyu mugezi mu kwezi kwa 5 babonye umurambo w’ umuhungu w’ imyaka 8. Icyo gihe bari baherutse kubona imirambo y’ abana b’ impanga bari mu ishashi.

Nubwo uyu mugezi ukomeje kuboneka imirambo y’ impinja bikekwa ko zijugunywa n’ ababyeyi gito, muri Kenya gukuramo inda ntabwo byemewe keretse ubuzima bw’ umwana cyangwa ubw’ umubyeyi buri mu kaga nk’ uko bitangazwa na Nairobi News.

Uyu murambo wa 17 ubonetse mu gihe I Nairobi hateraniye inama yahurije hamwe abagera ku bihumbi 6 barimo abakuru b’ ibihugu, abahagarariye za guverinoma n’ inzobere mu bijyanye n’ ubuzima bw’ imyororokere ngo baganire ku cyakorwa ngo hirindwe inda ziterwa abangavu, banirindwe kubashyingira bakiri bato.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...