AMAKURU

UKWEZI
pax

Umumasayi yatawe muri yombi nyuma yo kugurisha umuti uwunyoye agapfa abandi bakajya mu bitaro

Umumasayi yatawe muri yombi nyuma yo kugurisha umuti uwunyoye agapfa abandi bakajya mu bitaro
3-12-2019 saa 23:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4569 | Ibitekerezo

Umumasayi ucuruza imiti y’ ibyatsi yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho icyaha cy’ ubwicanyi nyuma y’ uko umwe mu bakiriya be yitabye Imana nyuma yo kunywa umuti we.

GORILLA GAMES

John Kakas Sungura bahimba Noel Kakas afungiye kuri sitasiyo ya Buruburu mu gihugu cya Kenya. Nk’ uko byatangajwe n’ ibinyamakuru byo muri iki gihugu, urwego rushinzwe iperereza ryasabye uburenganzira bwo gufunga uyu mu masai iminsi 14 mu gihe iperereza rikomeje.

Tariki 27 Ugushingo 2019, nibwo Kakas yagurishije umuti w’ ibyatsi n’ abakiriya bane, umwe muri bo witwa Harrison Maina Kamau, aza gupfa ageze ku bitaro bya Mama Lucky Kibaki biri mu mujyi wa Nairobi.

Kamau yarapfuye gusa n’ abandi banyoye uyu muti bari mu bitaro kuberawo. Corporal Ali Ibrahim uhinzwe iperereza kuri sitasiyo ya Buruburu avuga ko ibizamini byo kwamuganga byaragaje ko uyu murwayi yishwe n’ ibinyabutabire by’ ururozi.

Uyu muti wari yateguriwe kuvura impiswi ndetse ngo uwawukoze yawunyoyeho kugira arebe ko nta ngaruka uzagira ku bantu. Kakas avuga ko uyu muti atariwe wawukoze ngo ahubwo nawe yarawuranguye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...