AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa w’ imyaka 14, mwarimukazi yamusebereje mu banyeshuri azira imihango bituma yiyahura

Umukobwa w’ imyaka 14, mwarimukazi yamusebereje mu banyeshuri azira imihango bituma yiyahura
12-09-2019 saa 09:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2732 | Ibitekerezo

Umubyeyi w’ umukobwa wiyahuye nyuna yo guseberezwa mu ishuri kuko yatunguwe n’ imihango

Ababyeyi bariye karungu bajya kwigaragambiriza imbere y’ ikigo cy’ ishuri umukobwa witwa Jackline Chepngeno wari ufite imyaka 14 yigagamo mbere y’ uko yiyahura.

Tariki 6 Nzeri 2019, Jackline yagiye ku ishuri yigagamo rya Kabiangek mu gihugu cya Kenya nk’ uko bisanzwe ari mu ishuri atungurwa no kujya mu mihango ikanzu ye irandura.

Uyu mukobwa yibwiye ko ubwo mu ishuri harimo mwarimu w’ umugore aramugirira ibanga, nta musebereze mu ishuri ariko siko byagenze kuko umwarimukazi wari mu ishuri yahise amuhagurutsa akabyereka abandi banyeshuri avuga ko uyu mukobwa ari ‘umunyamwanda’ ahita anamusohora mu ishuri.

Abanyeshuri biganaga n’ uyu mukobwa bavuga ko uyu mukobwa ashobora kuba ari ubwa mbere byari bimubayeho kuko byamutunguye cyane.

Muri iki kigo cy’ ishuri nta cyumba cy’ abanyeshuri b’ abakobwa gihari. Uyu mwana yirwanyeho arataha agera mu rugo iwabo atekerereza nyina uko byamugendekeye, ubundi afata ikivomesho ajya kuvoma nk’ uko nyina yabitangarije Dail Nation.

Uyu mukobwa ageze ku iriba ibyamubayeho byamunaniye kubyakira ahita yimanika mu giti.

Umuyobozi wa Polisi mu gace byabereyemo witwa Alex Shikondi yavuze ko ‘polisi yagiye aho uyu mwana yiyahuriye isanga yiyahuye akoresheje igitenge, umurambo we iwujyana mu buruhukiro bw’ ibitaro bya Kaptaket’.

Nyina w’ uyu mwana yahise ajya kubwira polisi ibyabaye ku mwana we ariko byageze ku wa Kabili w’ iki cyumweru tariki 10 Nzeri umwarimukazi wasebereje uyu mukobwa mu ishuri polisi itaramutumaho ngo imubaze icyatumye atererana umukobwa wari uhuye n’ ikibazo cyo kujya mu mihango bimutunguye.

Ababyeyi bose bo muri aka gace bariye karungu bajya kwigaragambiriza mu kigo uyu mwana yigagamo babaza impamvu uyu murwamukazi watereranye umwana atabiryojwe.

Umurinzi w’ ishuri yafunze amarembo y’ ishuri kugira ngo ababyeyi bari mu myigaragambyo batinjira mu kigo basunika urugi rwo ku marembo mpaka rucitse.

Polisi ya Kenya yagiye guhosha iyo myigaragambyo ifata 5 mu babyeyi bari mu myigaragambyo ibashyira mu mumodoka gusa iyo myigaragambyo yatumye amasomo ahagaragara abana bose bategekwa gutaha.

Umugore wo muri aka gace witwa Lilian Cheptiony yavuze ko ikintu cyatumye uyu mwana yiyahura ari ikintu cyashoboraga kwirindwa iyo mwarimukazi abyitwaramo neza. Lilian asaba ko abantu bakwiye kwigishwa ku buryo ibintu nk’ ibi bitazongera kubaho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA