AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukirisitu yateye icyuma pasiteri warimo amwigisha bibiliya

Umukirisitu yateye icyuma pasiteri warimo amwigisha bibiliya
20-07-2020 saa 20:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2947 | Ibitekerezo

Umuyoboye w’idini yateye icyuma pasiteri anakomeretsa abantu babiri. Ubu yamaze gufatwa akurikiranyweho ibyaha byinshi.

Washingtonpost yatangaje ko Chance Harrison w’imyaka 32 yatawe muri yombi ku wa Gatandatu saa cyenda nyuma yo guhaguruka mu iteraniro ryarimo abantu 4600 agasanga pasiteri ku ruhimbi ari kwigisha bibiliya akamutera icyuma.

Pasiteri yateye icyuma yitwa Sean Clemons. Umugabo waje gukiza nawe yahise amutera icyuma nk’uko byatangajwe n’undi mupasiteri witwa Brett Fuller.

Pasiteri Clemons avuga ko uwamuteye icyuma asanzwe ari umuyoboke w’idini rye, ibi binemezwa n’abandi bayoboke b’iri dini.

Polisi yo mu gace ka Fairfax yasohoye itangazo rivuga ko icyuma Harrison yakoresheje yagitaye aho icyaha cyabereye ubu kiri mu maboko ya polisi.

Ibi byabaye ari umunsi wa kabiri uru rusengero rufunguye kuva rwafungwa muri Werurwe kubera coronavirus.

Harrison yari asanzwe ari umuyoboke w’iri dini ntabwo haramenyekana icyatumye atera icyuma pasiteri n’abandi bayoboke babiri ba Chantilly church.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA