AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukecuru w’ imyaka 74 yagiye kwihagarika atindayo basanga yapfuye

Umukecuru w’ imyaka 74 yagiye kwihagarika atindayo basanga yapfuye
30-09-2019 saa 07:42' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2847 | Ibitekerezo

Umukecuru w’ imyaka 74 yabonetse yapfiriye mu musarane ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize, umuryango usigara mu rujijo n’ agahinda.

Byabereye mu burasirazuba wa Kenya ahitwa Kakamega. Abo mu muryango bavuga ko uyu mekecuru witwa Ruth Mulongo ati ‘Munyihanganire mbanze nge kwihagarika’ akagenda abo bari kumwe mu nzu bagategereza ko agaruka bagaheba.

Umuyobozi wo mu gace byabereyemo avuga ko umukobwa wa Nyakwigendera yabonye nyina atinze kugaruka agira ubwoba ajya kureba icyabaye asanga nyina yaguye mu musarane.

Yahise avuza induru abantu barahurura ariko kuko umusarane wari muremure cyane abaturage bagerageje kumukuramo biranga nubwo bamwumvaga avugiramo.

Polisi niyo yatabaye ikuramo uyu mukecuru ariko isanga yamaze gushyiramo umwuka. Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Chebaiywa kugira ngo hakozwe isuzuma bimenyekane niba atari abishe uyu mukecuru bakamuta mu bwiherero.

Abaturage batekereza ko uyu mukecuru ashobora kuba yariyahuye kuko mu muryango we hari ibibazo bikomeye by’ amasambu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA