AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore yageze aho indege ya Ethiopian Airlines yashwanyukiye ararira abura gihoza

Umugore yageze aho indege ya Ethiopian Airlines yashwanyukiye ararira abura gihoza
16-03-2019 saa 17:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6441 | Ibitekerezo

Abenshi mu bo mu miryango y’ abaguye mu mpanuka y’ indege ya Ethiopian Airlines bagize umwanya wo kugera aho iyi ndege yakoreye impanuka mu gihugu cya Ethiopia ariko hari umugore wakoze abantu k’ umutima ubwo yageraga aho iyi ndege yashwanyukiye.

Uyu mugore yari afite umwana w’ umukobwa we wakoraga muri hoteli. Uyu mukobwa yaguye muri iyi mpanuka hataramenyekana icyayiteye.

Kebebew Legesse ubwo yageraga aho iyi ndege yaguye yaratatse cyane arira mu ijwi rirenga ati “Kuki ariwe byabaho weee, kuki weee koko”

Legesse nyuma y’ iminota ari kuboroga yageze aho yakira ibyabaye ati “Aka kanya icyo nsaba ni ukobona umubiri w’ umwana wanjye. Ibyabaye byarabaye aka kanya ngomba kumureka akaruhuka. Naje hano nje kureba aho umwana wanjye yaburiye ubuzima”

Legesse yari kumwe n’ abandi bantu benshi bari bagiye kunamira abavandimwe n’ inshuti zabo. Abagabo babiri bari bagiye kunamira inshuti yabo Mulugeta bagize bati “Twazanywe naho no gusuka amarira aho Mulugeta yaguye no kumusabira ku mana ngo aruhukire mu mahoro, buri wese azi icyo kubura umuntu mwiza aricyo” niko Teferi Ikile yavuze.

Iyi ndege yashwanyutse tariki 10 Werurwe 2019, yarimo abantu 157 bo mu bihugu 35 nta numwe warokotse.

Ethiopian Airlines kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019 yatangaje ko kugima uturemangingo tugaragaza amasano ADN bizamara amezi atatu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA