AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore yabeshye umugabo we ko yashimuswe bamusanga mu macumbi ya hoteli ‘Lodge’

Umugore yabeshye umugabo we ko yashimuswe bamusanga mu macumbi ya hoteli ‘Lodge’
28-05-2018 saa 09:47' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 10557 | Ibitekerezo

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda yataye muri yombi umugore witwa Christine Nabasumba w’imyaka 25 imusanze mu macumbi ya Mpumude aherereye muri Busega nyuma y’uko yari yabeshye umugabo we n’abo mu muryango we ko yashimuswe n’abantu bari gusaba ko atanga akayabo ka milliyoni 10 z’amashillingi ya Uganda kugira ngo bamurekure.

Abo mu muryango w’uyu mukobwa bamenyesheje Polisi mu mpera z’iki Cyumweru ko umuvandimwe wabo yashimushwe n’abantu bashaka akayabo ari nabwo Polisi yo mu Mujyi wa Kanmpala yahise itangira gushakisha uyu mugore nyuma iza kumusanga yibereye muri aya macumbi ahita atabwa muri yombi aho acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nateete.

Umubyeyi w’uyu mugore, Samuel Byakale utuye mu karere ka Mityana yavuze ko yakiriye amakuru y’uko umukobwa we yashimuswe kuwa Gatanu, aaho byavugwaga ko yashimuswe ari gucuruza za ‘Mobile Money’ ari nayo mirimo yari asanzwe akorera muri aka gace ka Busega.

Yagize ati “Murumuna we uba I Kampala yatubwiye kuwa kane w’Icyumweru gishize ko yahamagawe n’abantu atazi bamubwira ko bagiye gushimuta mukuru we ari nabwo kuwa gatanu yagiye ku kazi koko ntiyagaruka iwe”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko nyuma kuwa gatandatu aribwo yumvishe umukobwa we amuhamagaye amubwira ko yashimuswe avuga ko abamushimuse bashaka miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda batayabona bakica uyu mukobwa we ari nabwo yahise ahamagara Polisi itangira gushakisha aho aba bashimuse umukobwa baherereye.

Ikinyamakuru Dail Monitor dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugabo yahamagawe na Polisi muri iki gitondo imubwira ko umukobwa we yafashwe yibereye muri ‘Lodge’ariho yihishe.

Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Luke Oweyisigire yavuze ko uyu mugore yishimuse kuko bamusanze mu macumbi ya ‘Mpumude Guest House’ aherereye mu gace ka Busega mu birometero 16 uvuye iwe mu rugo.

Uyu muvugizi wa Polisi yavuze ko uyu mugore yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gutanga amakuru atariyo (Kubeshya)


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA