AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore wo muri Nigeria yabyariye mu ndege

Umugore wo muri Nigeria yabyariye mu ndege
7-05-2020 saa 21:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1045 | Ibitekerezo

Umugore yabyariye mu ndege yari itahukanye Abanya-Nigeria ibakura i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Abike Dabiri-Erewa, ukuriye akanama k’Abanya-Nigeria baba mu mahanga, yavuze ko Kafayat Amusan yabyaye umwana w’umuhungu hashize hafi iminota 30 indege ihagurutse ku kibuga cy’indege.

Ako kanya iyo ndege yahise ikata isubira i Dubai kugira ngo uwo mubyeyi n’uruhinja (cyangwa uruyoya mu Kirundi) rwe bitabweho.

Madamu Amusan n’umwana we ubu bameze neza nyuma yo kujyanwa mu bitaro i Dubai.

Biteganyijwe ko basubira muri Nigeria uwo mwana amaze guhabwa icyemezo cy’amavuko ndetse n’ibindi byangombwa by’inzira bimaze gutegurwa.

Uwo mugore yari mu cyiciro cya mbere cy’Abanya-Nigeria batahukanwe bavanwa mu gihugu cya UAE kubera icyorezo cya coronavirus.

Nyuma abantu 256 baje kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Murtala Muhammed International Airport mu mujyi mukuru w’ubucuruzi wa Lagos, hafi saa moya z’ijoro zaho z’ejo ku wa gatatu.

Abategetsi ba Nigeria bavuga ko bamaze kubona ibyumba byo gushyira mu kato abo baturage bayo batahutse, aho hakaba ari mu murwa mukuru Abuja n’i Lagos.

Mbere yaho, Goeffery Onyeama, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Nigeria, yavuze ko Abanya-Nigeria 4,000 baba mu mahanga bagaragaje ubushake bwo gusubira iwabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA