AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Yiyahuye kuko uwari wamwemereye kuzamubera umugore yamubenze [abamaze kwiyahura]

Uganda : Yiyahuye kuko uwari wamwemereye kuzamubera umugore yamubenze [abamaze kwiyahura]
20-09-2019 saa 17:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1715 | Ibitekerezo

Umusore w’imyaka 24 wari utuye mu karere ka Oyam yiyahuye kuko uwo yakundaga yamubenze. Reagan Opito wigaga mu mwaka wa gatatu ahitwa Aboke High School, yafashe uyu mwanzuro wo kwiyambura ubuzima kuko ngo yatengushywe mu rukundo yari amazemo igihe kigera ku myaka ibiri.

Mbere y’uko apfa, nyakwigendera yasize ngo yanditse urwandiko ruvuga ko yahisemo kwiyahura kuko umukobwa bakundanye igihe kirekire, yamuhamagaye kuri telefoni amubwira ko bahagarika urukundo rwabo.

Umubyeyi wa Reagan Opito ariwe Lillian Odongo, yavuze ko umuhungu we yari asanzwe aryama mu nzu yegeranye n’iy’ababyeyi be.

Yabwiye The Daily Monitor ko ubwo yajyaga kureba umuhungu we, yagerageje kumuhamagara ariko ntiyamwitaba.

Yagize ati “Ibi byatumye ntabaza abaturanyi bica urugi, nibwo twasanze Opito yimanitse mu kagozi.”

Nyirarume we witwa Denis Ego, yemeje ko uyu musore yiyahuye kuko umukobwa yakundaga wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yari yamaze guhagarika urukundo rwa bombi.

Yagize ati “Opito yarakajwe cyane n’uko umukobwa w’inshuti ye yari yaramaze no gusaba ko bazabana, amuhamagaye kuri telefoni amubwira ko atari we uzamurongora.”

Yatangaje ko aba bombi bagiye mu rukundo kuva mu 2017, Opito akaba ngo yari yaragiye anafasha uyu mukobwa kumwishyurira amafaranga y’ishuri.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Oyam, Victor Kule Ssasi yavuze ko batangiye iperereza kuri iki kibazo.

Yagize ati “Bambwiye ko nyakwigendera yifungiranye mu nzu ariyahura kubera ko uwo bakundanaga yamwanze, ubu twangiye iperereza kuri ubwo butumwa yasize mbere y’uko apfa.”

Naho umuyobozi w’ishuri aho uyu munyeshuri yigaga, Joel Okello, yasabye ababyeyi kujya bita ku bana babo mu gihe bari mu biruhuko, kugira ngo bakumire ibibazo nk’ibi.

Uyu siwe musore wa mbere wa wiyahuye muri Uganda kuko umukobwa yamubenze kuko muri Nzeri umwaka ushize
Umuhungu wigaga mu mwaka wa kane muri Kaminuza ya Makerere yiyahuye kuko umukobwa bakundanaga yamwanze.

Ushinzwe umutekano muri iyi Kaminuza, Enoch Abein yabwiye abanyamakuru ko Joshua Asima, yasize urwandiko agaragaza ko ikimuteye kwiyahura ari uko yabenzwe.

Asima ati “Twamenye ko yari yihebye bigatuma agwa ibinini byinshi bikamuhitana. Ababyeyi be twabamenyesheje ubu bari mu mugi baye gufata umurambo”.

Abein Asima yongeyeho ko abayobozi ba Kaminuza bakomeje iperereza.

Ntabwo ari ubwa mbere umunyeshuri wa Kaminuza ya Makerere yiyahuye.

Muri Mata 2011, Francis Kigenyi, wari ufite imyaka 23 yiga mu mwaka wa 3 muri Social Sciences yasimbutse etage ya 5 yo ku icumbi abanyeshuri bararamo arapfa. Uyu munyeshuri yasize urwandiko ruvuga ko afite ibibazo kandi ko ntawe ushaka kumwumva.

Mu Ugushyingo 2012, Emmanuel Kagina, wigaga mu mwaka wa 2 nawe yarasimbutse ariyahura nyuma yo kwandika ko afite ibibazo byamurenze.

M’ Ugushyingo 2012, Hassan Muganzi, nawe yigaga mu wa 2 mu bijyanye n’ ikoranabuhanga yasimbutse muri etage ya 4 y’ amacumbi ya kaminuza arapfa.

Muri 2016, Ronald Abaho yagerageje kwiyahura yabuze amafaranga y’ ishuri kuko yayashoye yayashoje mu gutega ku mikino.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA