Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mata 2018, nibwo Sulaina Najjaggwe w’imyaka 62, wahoze ari umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kabaale (Kabaale Primary School) riri mu gace ka Lwanda, akarere ka Rakai bamusanze aho yari atuye mu mudugudu wa Luseese muri Nabigasa muri aka karere ka Rukai muri Uganda, aho yari yishwe n’umugizi wa nabi wamwishye agasiga anatwaye ibikoresho byo munzi birimo televiziyo.
Umuyobozi w’umudugudu wa Luseese, Badru Bukenya yavuze ko uwishe uyu mubyeyi ashobora kuba yarinjiye mu nzu ye ubwo yari ifunguye hanyuma akihisha munsi y’uburiri akaza gucunga yasinziye akamuhitana.
Badru kandi yavuze ko byarinze bigera mu ijoro rwagati ubwo umwuzukuru w’uyu mukecuru (umuhungu w’imyaka 12) yumvaga nyirakuru arimo gutabaza mu cyumba cye maze asohotse agiye kureba abona umugabo ufunguye urugi rwo ku muryango muni asohoka yiruka anafite televiziyo na dekoderi byari biri muri cyumba cy’uruganiriro.
Uyu mukuru w’umudugudu yanavuze kandi ko ubwo uyu mwana yatabazaga ubuyobozi bwahageze busanga uyu mukecuru Najjagwe amerewe nabio cyane aho yari yanizwe bagerageza kumujyana kwa muganga ahita ashiramo umwuka akigerayo.
Ikinyamakuru Dail Monitor dukesha iyi nkuru kivuga ko kuwa Gatatu (Umunsi umwe mbere y’uko ibi biba) aribwo umuturage utuye mu gace ka Kalisizo yabonye mu gihuru umurambo w’umugabo ufite imyaka 22 nawe wari wishwe n’abagizi ba nabi.
Ubugizi bwa nabi muri aka gace bukomeje gukaza umurego dore ko iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko kuri uwo munsi nanone uwitwaga Polotazio Kiwanuka,w’imyaka 57 wakoraga imirimo y’ubworozi muri mudugudu wa Bweruga nawe yasanzwe iruhande rw’umuhanda yapfuye.