AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubwoba bwinshi kuri Gen. Kale Kayihura, ngo nawe ashobora kwicwa nka bagenzi be

Ubwoba bwinshi kuri Gen. Kale Kayihura, ngo nawe ashobora kwicwa nka bagenzi be
13-09-2018 saa 15:42' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3503 | Ibitekerezo

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura n’umuryango we, ngo afite impungenge zikomeye k’umutekano w’ubuzima bwe, nyuma y’iyicwa rya hato na hato rya bagenzi be bagiye bicwa barashwe.

Abo mu muryango wa Gen Kale Kayihura bahamya ko bazi neza ko umutekano w’ubuzima bwe uteye impungenge ngo kuko ari ku rutonde rwagaragajwe n’umutwe w’inyeshyamba za ADF utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Umwe mu bo mu muryango wa Gen Kale Kayihura yatangarije ikinyamakuru Chimpreports ko badatekanye ngo kuko basigaye bahangayikiye ubuzima bwe.

Yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo dutekanye. Dufite ubwoba bw’ubuzima bwa Kayihura. Birazwi ko ku rutonde inyeshyamba za ADF zagaragaje rw’abagoimba kwicwa, ku mwanya wa mbere hariho Kayihura. Birumvikana ko impungenge zacu zifite ishingiro.”

Yakomeje avuga ko ngo mbere y’uko Gen Kale Kayihura avanwa ku mwanya w’Umukuru wa polisi ya Uganda, ngo yari yaramazze kumenya ko inyeshyamba za ADF arizo ziri inyuma y’ubwicanyi bwa hato na hato bukorerwa bamwe mu bayobozi bakuru na bamwe bakuriye inzego z’umutekano.

Kuri uwo rutonde rugaragaza abagomba kwicwa hariho Gen Kale Kayihura, Maj Mohammed Kiggundu na AIGP Andrew Felix Kaweesi baherutse kwicwa barashwe.

Na Gen Kale Kayihura ubwe ubwo yari akiri Umukuru wa Polisi y’igihugu cya Uganda yitangarije ko ahora yiyumvamo ikintu cy’ubwoba bw’uko nta mutekano afite kabone n’iyo yabaga ari mu biro bye ku cicaro gikuru cya polisi.

Yagize ati “Ntabwo nanyuzwe n’ingamba z’ubugenzuzi n’uburyo bwo gucunga umutekano bwashyizweho.Ababishinzwe bakwiriye kongeramo imbaraga, ibi kandi biranareba sitasiyo za polisi kuko uyu munsi zihanzwe amaso muri ibi bikorwa. Mugomba kwigengesera yewe no ku gicuucu cyanyu.”

Mu cyumweru gishize ubwo uwahoze ari Komanda wa Polisi Muhammad Kirumira nawe yaraswaga agahita apfa, ngo ubwoba bwabaye bwinshi cyane ku muryango wa Kayihura.

Gen Kayihura yakuwe ku buyobozi bwa Polisi na Perezida Museveni muri Werurwe uyu mwaka amusimbuza Okoth Ochola.

Yahise atabwa muri yombi ku wa 13 Kamena 2018 agezwa imbere y’urukiko ku wa 24 Kanama 2018, aho yari akurikiranweho ibyaha bitatu birimo kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara , ukunanirwa kugenzura imbunda zahawe umutwe wa Flying Squad w’igipolisi no kugira uruhare mu ishimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda. Kale Kayihura ariko byose arabihakana.

AIGP Andrew Felix Kaweesi yishwe ku wa 17 Werurwe 2017 arasiwe mu modoka ye

Maj Mohammed Kiggundu yarasiwe mu modoka y’akazi tariki 26 Ugushyingo 2016, ahita apfa

Muhammad Kirumira wahoze ari Komanda wa Polisi mu karere ka Buyende, nawe aherutse kurasirwa mu modoka ye tariki 8 Nzeri 2018 ahita apfa

Kale Kayihura we ngo afite impungenge ko ariwe waba ari guhigwa agakurikizwa bagenzi be


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA