AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Pilote yatabaye abagenzi 150 babonaga ko ibyabo byarangiye

Pilote yatabaye abagenzi 150 babonaga ko ibyabo byarangiye
1er-07-2019 saa 17:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4458 | Ibitekerezo

Pilote w’ indege ya Electra Airways Boeing 737 kuri uyu wa mbere yatabaye ubuzima bw’ abantu 152 aparika neza yari atwaye Israel yamaze kwitegura ko hagiye kuba impanuka ikomeye.

Ibinyamakuru byo muri Israel bivuga ko ibitaro bitatu byari byamaze guteguzwa ko bigiye kwakira inkomere zirembye, ndetse ku kibuga cy’ indege hari hamaze kugera abasirikare na kajugujugu z’ ubutabazi zo gutabara abantu.

Iyi ndege ya Boeing max yaturitse ipine ikiri mu kirere hejuru y’ inyanja ya Mediterane ari naho uyu mupilote yamennye benzene. Umupilote yahise benzene ari mu kirere kugira ngo indege nigwa hasi idaturika asigamo nke yo kumugeza ku kibuga. Ingabo za Israel zirwanira mu kirere zasanze iyi ndege mu kirere kugira ngo zitange ubufasha zisanga iyo pine yaturitse yangije itanki ya benzene yo hafi y’ amababa.

Ikibuga cy’ indege cya Ben Gurion kiri hafi y’ umujyi wa Tel Aviv iyi ndege yagombaga kugwaho cyahise gihagarika indege zose zakerekezagaho n’ izari zigiye guhaguruka.

Uyu mupilote nyuma yo kumena benzene yamanuye indege ayiparika neza ku kibuga cy’ indege cya Ben Gurion abantu bose bavamo amahoro.

Iyi ndege ikimara kugera hasi abatabazi bihutiye kuyegera biteguye ko igiye guhita iturika.

Minisitiri w’ Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yanditse kuri Twitter ashimira itsinda ry’ ubutabazi ko ryari maso. Ambulance zirenga 100 zari ku kibuga cy’ indege cya Ben Gurion ziteguye gutabara.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA