AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Koreya ya Ruguru yongeye igerageza igisasu cyo ngo ‘ntigisanzwe’

Koreya ya Ruguru yongeye igerageza igisasu cyo ngo ‘ntigisanzwe’
18-04-2019 saa 18:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1929 | Ibitekerezo

Koreya ya ruguru ivuga ko yagerageje "intwaro nshya" ifite "umutwe uriho igisasu gikomeye", igerageza rya mbere kuva haba ibiganiro hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, muri uyu mwaka.

Byarangiye nta masezerano ashyizweho umukono. Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru nta makuru menshi arenzeho cyatangaje, ariko abasesenguzi bavuga ko bidasa nkaho ari gahunda yo gusubira mu igerageza ry’ibisasu bya misile byoherezwa mu ntera ndende bibonwa nk’ibibangamiye Amerika.

Igerageza rindi nk’iri ryabaye mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize wa 2018, ryabonywe nk’iryari rigamije kotsa igitutu Amerika.

Nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru KCNA cya leta ya Koreya ya ruguru, iryo gerageza ry’iyo "ntwaro nshya" ryayobowe na Kim Jong Un ubwe.

KCNA yatangaje ko ryakozwe mu buryo butandukanye bwo kurasa ahantu hatandukanye, ibyo abasesenguzi bemeza ko bishatse kuvuga ko iyo ntwaro ishobora kurasirwa ku butaka, mu nyanja cyangwa mu kirere.

Kim yavuze ko iyo ntwaro "isobanuye ikintu gikomeye cyane mu kongera ubushobozi bwo kurwana bw’igisirikare" cya Koreya ya ruguru.

Iyo nkuru y’igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru nta yandi makuru menshi arenzeho yatanze, rero ntibizwi niba ubu bwari ubwoko bushya bw’ibisasu bya misile. Ariko benshi mu bakurikiranira hafi ibya Koreya ya ruguru bemera ko bishoboka ko ari intwaro irasa mu ntera ngufi.

Kuva abategetsi bombi bahura mu nama yabo iheruka, hamaze guterwa intambwe nto mu biganiro bijyanye nuko Koreya ruguru yareka burundu gahunda yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, mbere yuko Amerika iyikuriraho ibihano yayifatiye.

Mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2019, Trump na Kim bahuriye mu nama yabo ya kabiri i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam baganira ku kuba Koreya ya ruguru yareka icura ry’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, ariko ibyo biganiro birapfuba babivamo bitarangiye.

Mu cyumweru gishize, Kim yavuze ko Trump agomba "kwitwara neza" niba ashaka ko ibiganiro na Koreya ya ruguru bikomeza.

Ankit Panda, umusesenguzi kuri Koreya ya ruguru, avuga ko itangazwa ry’iyo "ntwaro nshya" rije rikurikira imyitozo ihuriwemwo n’igisirikare cy’Amerika n’icya Koreya y’epfo, akavuga ko bigaragara nko "kwihimura".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA