AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenya yahannye yihanikiriye umushoferi warangariye muri telefone atwaye imodoka

Kenya yahannye yihanikiriye umushoferi warangariye muri telefone atwaye imodoka
6-09-2019 saa 10:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1932 | Ibitekerezo

Ikigo cyo muri Kenya gishinzwe gutwara abantu n’ ibintu (NTSA) umushoferi wagaragaye atwaye imodoka ku muvuduko mwinshi kandi arangariye muri telefone.

Uyu mushoferi kuri uyu wa Kane nimugoroba yahanishijwe kwambura impushya zose zo gutwara ibinyabiziga ngo azongere akorere ibindi.

Leta ya Kenya kandi yategetse kampani itwara abagenzi 2NK sacco, uyu mushoferi yakoreraga guhita itegurira abashoferi bayo ubukangurambaga bwo gukoresha umuhanda neza bugakorwa mu gihe kitarenze iminsi 7.

Uyu mushoferi yafotowe atwaye imodoka ku muvuduko wa 80km/h, ari kwirebera muri telefone ye ya smart phone.

Inama yafatiwemo ibihano byahawe uyu mushoferi yarimo abayobozi ba NTSA , Polisi y’ igihugu n’ ubuyobozi bwa kampani 2NK uyu mushoferi yakoreraga.

NTSA yatangaje ko uyu mushoferi yari yashyize mu kaga ubuzima bw’ abagenzi benshi kandi b’ inzirakarenga. Iti “Twese iyi ngeso dukwiye kuyamagana. Gukoresha telefone utwaye imodoka bituma amaso uyahanga muri telefone nturebe umuhanda ugatwarisha akaboko kamwe bikaba byakugora igihe uhuye n’ igishobora kumuteza impanuka”

Iyi foto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’ uwitwa Kisii Bin Kisii avuga ko uyu mushoferi yari afite umuvuduko wa 100km/h.

Abantu bagaye uyu mushoferi bavuga ko kampani akorera izwiho gukora amakosa mu muhanda. Bamwe bati ‘afatirwe ibihano byo kurangwa n’ ikinyabupfura gike’, abandi bati ‘wagira ngo yandikiraga ijuru’.

Uyu mushoferi yafotowe ari kwandika no kohereza ubutumwa kuri telefone.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA