AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Bakoze ubukwe buhenze babura intwererano bahita biyahura

Bakoze ubukwe buhenze babura intwererano bahita biyahura
16-12-2019 saa 13:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9728 | Ibitekerezo 4

Imiryango ibiri y’ ahitwa Kisumu mu gihugu cya Kenya iri mu gahinda gakomeye nyuma y’ uko abana bayo bari baherutse gukora ubukwe biyahuriye rimwe. Birakekwa aba bageni biyahuye kubera amadeni aremereye.

Bwana Odipo n’ umugore we basize urwandiko ruvuga ko bari bafite ideni ry’ ibihumbi 70 by’ amayero bafashe bagira ngo bakore ubukwe. Nk’ uko babitangaje ngo bazize kuba abatumirwa babatahiye ubukwe batarabahaye intwererano.

Bati “Turabangamiwe kuko tudashoboye gutangirana umunezero ubuzima bushya nk’ uko twari tubyiteze”.

Umwe mu bo miryango wa ba nyakwigendera yabwiye ikinyamakuru cyo muri Kenya ko ubukwe bw’ aba bageni bwabereye muri hoteli y’ inyenyeri eshanu.

Yakomeje avuga ko 90% by’ abatumirwa bari abakire aribyo byari byatumye bizera ko bazakira miliyoni z’ amayero nk’ inkunga n’ impano. Ibyo bari biteze babonye ataribyo bibaye bafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Hassan Chris davis Kuya 18-12-2019

R.I.P

NSHIMYUMUKIZA EMMANUEL Kuya 18-12-2019

Imiryango yabo ikomere nta kundi ibikundanye birajyana assurance ni yishyure.

Nshimiyimana Eric Kuya 17-12-2019

Abasigaye bakomeze kwihangana ark bibe nisomo kubandi bajye bakoresha mariage ingana nubusbobozi bwabo

Fulgence irambona Kuya 16-12-2019

Birababaje kuriyomiryango yabuze bihangane

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...