AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kenya: Bisi zagonganye hapfa 7 kampani yazo ihitaha yamburwa ibyangombwa

Kenya: Bisi zagonganye hapfa 7 kampani yazo ihitaha yamburwa ibyangombwa
12-12-2019 saa 14:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1655 | Ibitekerezo

Ikigo gishinzwe ubwikorezi n’ umutekano wo mu muhanda cyambuye uburenganzira bwo gutwara abagenzi kampani yitwa Modern Coast nyuma y’ impanuka yahitanye abantu 7.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Mombasa –Nairobi saa munani na 40 z’ igicuku. Bisi zagonganye zombi ni iza kampani Modern Coast. Uretse abantu 7 bimaze kumenyekana ko basize ubuzima muri iyi mpanuka hari abandi bagera ku 60 bakomeretse.

Imwe muri izi bisi yavaga Nairobi yerekeza Malaba, indi yavaga Mombasa igiye Nairobi.

Umuyobozi w’ Ikigo NTSA gishinzwe ubwikorezi n’ umutekano wo mu muhanda muri Kenya George Njao yahise asohora itangazo ryambura by’ agateganyo Modern Coast Limited uburenganzira bwo gutwara abagenzi.

Avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ uko kuva mu minsi mike ishize izi bisi ziri gukora impanuka zigahitana ubuzima bw’ abantu.

Iki kigo cyatangiye iperereza kuri bisi 88 zikoreshwa n’ iyi kampani ngo harebwe niba zujuje ubuziranenge.

Polisi ya Kenya nayo yahise iburira iyi kampani iyibwira ko nihagira imodoka yayo isubira mu muhanda itabihererwa uburenganzira izahita ifatwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...