AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Isoko rya Matana ryahindutse umuyonga

Isoko rya Matana ryahindutse umuyonga
14-01-2019 saa 08:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1866 | Ibitekerezo

Ababibonye bavuze ko saa moya n’ igice z’ igitondo kuri uyu wa 13 Mutarama 2019 aribwo amazu y’ ubucuruzi yari akoze mu mbaho yatangiye kugurumirana, akongeza n’ ayari akoze mu mabati yose ahinduka umuyonga

Isoko rya Matana riherere mu ntara ya Bururi, mu magepfo y’ u Burundi.

Didace Tuyishemeze wari uhari ubwo iyi nkongi yadukaga yavuze ko bagerageje kuzimya no kugira bimwe barokora ariko ngo ibyo barokoye abajura bahise babyiba nk’ uko Ukwezi kubikesha Iwacu Burundi.

Imodoka ishinzwe kuzimya inkongi yahageze saa munani n’ igice z’ amanywa isanga byinshi byamaze kwangirika.

Abacuruzi bo mu ntara ya Bururi ibyababayeho byatumye basaba ko imodoka izimya inkongi yashyirwa mu ntara batuyemo. Bavuga ko iyi modoka iyo ihagera ku gihe nta byinshi byari kwangirika.

Ubuyobozi bw’ iyi ntara buracyabarura ngo hamenyekana agaciro k’ ibyangijwe n’ iyi nkongi bataramenya icyayiteye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA