AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Inzoka zatumye Perezida George Weah wa Liberia yimura ibiro [Video]

Inzoka zatumye Perezida George Weah wa Liberia yimura ibiro [Video]
19-04-2019 saa 18:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4355 | Ibitekerezo

Inzoka ebyiri zabonywe mu biro bya Perezida wa Liberia George Weah bituma yimuka ajya gukorera mu rugo iwe.

Umunyabanga ushinzwe itangazamakuru Smith Toby yabwiye BBC ko izi nzoka ebyiri z’ umukara ku wa Gatatu w’ iki cyumweru zabonetse mu nzu ya Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga ahari ibiro bya Perezida.

Byatumye abakozi bose basabwa kuguma mu rugo kugeza ku wa Mbere tariki 22 Mata 2019.

Toby ati "Ni mu rwego kugira ngo twizere neza ko ibyo bikururanda byavuye muri iyo nzu”

Yongeyeho ati "Inzu ya Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga niyo ibamo ibiro bya Perezida, byatumye dusaba abakozi bose kuguma mu rugo kugira ngo inzu yukwe imyotsi”.

Ibiro bya Perezida wa Liberia biba muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga kuva muri 2006, ubwo inkongi y’ umuriro yangizaga hafi y’ ibiro bya Perezida.

Mu itangazamakuru hagaragaye videwo y’ abakozi bagerageza kwica izo nzoka ariko birabananira.

Toby ati "Inzoka ntabwo zishwe. Hari umwobo ahantu zahise zisubiramo”

Toby avuga ko iyi nzu ya Minisiteri imaze imyaka 3, bityo ngo bitewe n’ imiyoboro no biroshye kwiyasa no kuba yazamo inzoka birashoboka.

Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 22 Mata 2019, aribwo Perezida Weah azasubira mu biro, izo nzoka niziba zamaze kuboneka zikicwa.

Imiti yatangiye guterwa muri iyi nzu kuri uyu wa Gatanu igamije kuka imyotsi izo nzoka ngo ziturumbuke mu mwobo zihishemo.

Imibare y’ Ishami ry’ Umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ku mu mwaka ushize wa 2018 abantu ibihumbi 138 bishwe no kurumwa n’ inzoka, uyu mubare warazamutse cyane kuko muri 2008 abicwaga no kurumwa n’ inzoka ku mwaka bari ibihumbi 90.

Mu kwezi kwa 8 , 2017 Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari byabaye ngombwa ko yimurira ibiro mu rugo iwe kubera imbeba zari zibasiye ibiro bye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...