AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Inyeshyamba 600 zashyize intwaro hasi zishyigikira Perezida Tshisekedi

Inyeshyamba 600 zashyize intwaro hasi zishyigikira Perezida Tshisekedi
28-01-2019 saa 11:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2452 | Ibitekerezo

Inyeshyamba 600 zari zimaze kwica inzirakarengane zibarirwa mu bihumbi muri Kasai zahagaritse intambara zishyira intwaro hasi nk’ ikimenyetso cyo gushyigikira Perezida mushya wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi.

Ibi abategetsi b’ inzego z’ ibanze muri iki gihugu babitangaje ku wa Gatandatu, hashize iminsi ibiri gusa Perezida arahiriye izi nshingano z’ umukuru w’ igihugu. Tshisekedi niwe Perezida wa mbere w’ iki gihugu waherejwe ubutegetsi mu mahoro.

Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP byatangaje ko izi nyeshyamba zari zambaye udutambaro dutukura ubwo ku biro by’ Intara ya Kasai zijyanyeyo imbunda za AK47, imbunda zarumenamabuye, imihoro, ibyuma, imyambi, n’ imiheto bakoreshaga mu bugizi bwa nabi.
Guverineri Denis Kambayi yagize ati Abarwanyi 600 bitabye ubusabe bwacu bw’ amahoro. Dufite Perezida mushya kandi tugomba kumushyigikira. Turasaba n’ abakiri mu mashyamba ko nabo bashyira intwaro zabo hasi”

Ubutegetsi bwa Kongo bugereranya ko mu mashyamba ya Kongo haba harimo abarwanyi 1,700. Ubwo yiyamamazaga i Kasai tariki 4 Ukwakira 2018 , Perezida Tshisekedi yizeje abahatuye ko nibamutora azahagarika intambara zitahasiba kubera inyeshyamba.

Abandi barwanyi 50 bari bahise bashyira intwaro hasi Komisiyo y’ Amatora ikimara gutangaza by’ agateganyo ko Tshisekedi yatsinze amatora.

Ibihumbi by’ inzirakarengane byishwe n’ inyeshyamba ziyobowe na Kamwina Nsapu (Black Ant, urutozi rw’ umukara) nyuma y’ uko uwari umuyobozi w’ izi nyeshyamba yari amaze kwicirwa mu bikorwa cyo gucunga umutekano byabaye muri Kanama 2016.

Raphael Kabeya, Umuyobozi w’ izi nyeshyamba zashyize intwaro hasi yavuze ko bashyize intwaro hasi kuko ku bwabo intambara yarangiye.

Yagize ati "Twatanze intwaro kuko intambara yarangiye. Abantu bahawe imbaraga binyuze mu itorwa rya Felix Tshisekedi, rero ku bwacu nta mpamvu yatuma dukomeza intambara”

Kamwina Nsapu yarwanyaga guverinoma ya Kinshasa we n’ abarwanyi be bakagaba ibitero ku nzego z’ umutekano no kubarwanyi bari bashyigikiye guverinoma bitwa ‘Bana Mura’.

Imirwano yaberaga Kasai Loni ivuga ko yaguyemo abagera ku bihumbi 3 barimo n’ impuguke zayo. Iyi mirwano kandi ngo yakuye mu byabo abagera kuri miliyoni n’ ibihumbi 400.

Kabeya asaba Bana Mura nawe gushyira intwaro hasi agahagarika imirwano bakiyunga. Andi makuru AFP yamenye ni uko hari undi mutwe w’ inyeshyamba nawo washyize intwaro hasi ahitwa Tshikapa.

Kasai ni kamwe mu duce tutabayemo amatora y’ umukuru w’ igihugu kubera impungege ziswe iz’ umutekano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA