AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Imvura yarituye umusozi uhitana Abarundi 38

Imvura yarituye umusozi uhitana Abarundi 38
6-12-2019 saa 10:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2106 | Ibitekerezo 1

Abantu bagera kuri 38 ni bo bamaze kumenyekana ko bapfuye bahitanywe n’umusozi waguye ku bantu biturutse ku mvura idasanzwe yaguye ku mugobora wo ku wa Gatatu muri komine Mugina, mu ntara ya Cibitoke.

Minisiteri y’umutekano mu Burundi ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko hapfuye 26 abandi bantu barindwi bakomeretse, abandi cumi baburirwa irengero.

Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP nyuma byatangaje ko abamaze kumenyekana ari 38, ku misozi ya Nyempundu 22 Gikomero 3, na Rukombe 13 ya zone Nyakarabo.

Iyi minisiteri yari yatangaje ko umubare w’ abapfuye ari 26, gusa yari yavuze ushobora kwiyongera kuko hari abakomeretse cyane n’ abataraboneka.

Ikomeza ivuga ko hari amazu ataramenyekana umubare yasenywe n’ iyi mvura.

Abahanga mu by’ iteganyagihe bavuga ko muri bimwe mu bihugu by’ Afurika y’ Iburasirazuba birimo Uganda, Kenya , u Rwanda n’ u Burundi hateganyijwe imvura nyinshi izajya iteza inkangu n’ imyuzure.

Iyi mvura nyinshi muri ibi bihugu ngo ishobora kuzakomeza kugeza mu mpera z’ uku kwezi kwa 12 /2019.

Mu mezi abiri ashize inkangu n’ imyuzure bimaze guhitaba abantu 265 muri Afurika y’ Iburasirazuba nk’ uko byatangajwe na Yahoo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Innocent Kuya 12-12-2019

Ubu.wasanga nayo bayigeretse Ku Rwanda!!!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...