AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikihishe inyuma y’ inkubiri yo kwamagana isutiye iri gukorwa n’ abagore bo muri Koreya y’ Epfo

Ikihishe inyuma y’ inkubiri yo kwamagana isutiye iri gukorwa n’ abagore bo muri Koreya y’ Epfo
2-09-2019 saa 18:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3905 | Ibitekerezo

Abagore muri Koreya y’Epfo bamaze iminsi bashyira amafoto kuri Internet nta ’dupfukamabere’ abandi bita ’isutiya’ (soutien-gorge) bambaye.

Bakoresha ’hashtag’ bise #NoBra ubu iri gukwira hose ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byatangiye gukorwa cyane nyuma y’uko umukinnyi wa Cinema witwa Sulli wo muri iki gihugu ashyize amafoto kuri Instagram ikurikirwa na miliyoni z’abantu atambaye kariya kenda.

Icyo yari agamije ngo ni ukubwira abantu ko kwambara cyangwa kutambara aka kenda ari ’amahitamo y’umuntu’.

Inkubiri yo kutambara isutiya

Nubwo hari abamushyigikiye, hari abantu bamunenze babyita gushaka kwamamara no gukurura abantu ku bushake nta kindi.

Umwe yanditse ati : "kwambara isutiya n’ubundi ni ubushake bwa buri wese, ariko we yifotora amafoto yambaye imyenda imufashe yerekana amabereye. Ntiyari akwiye kwitwara kuriya".

Undi muririmbyi uzwi muri iki gihugu witwa Hwasa nawe aherutse kwigaragaza muri iyi nkubiri ya #NoBra. Kuva aba bagore bakwamamaza iyi nkubiri ubu yabaye iy’abagore n’abakobwa benshi muri iki gihugu, intego yabo ngo ni uguhabwa uburenganzira bwo guhitamo.

Mu 2018 hadutse inkubiri yiswe ’Escape the Corset’ muri iki gihugu, aho abagore benshi biyogoshe imisatsi yose kandi bakagenda nta kantu na kamwe bisize mu mazo. Bakwije amafoto yabyo ku mbuga nkoranyambaga nk’ikimenyetso cyo kugumuka.

Ibi babikoze nk’igikorwa cyo kurwanya umuco umenyerewe wo gusaba abagore kwisiga cyane mu maso no gutunganya impu zabo byabaye nk’ibyangombwa bisabwa muri Koreya y’Epfo.

Abagore banyuranye baganiriye na BBC bavuga ko izi nkubiri zombi zisa, iyi yo kutambara isutiya ikaba nayo ari igikorwa cy’ubwisanzure.

Mu myaka ya vuba ishize, abagore muri iki gihugu batangiye kwamagana ibikorwa byo kubategeka, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse na za camera zahishwaga ahantu ngo zifate amashusho yo mu gihe cyabo cy’ibanga.
Umwaka ushize kandi ibihumbi by’abagore bagiye mu mihanda ya Seoul bamagana ziriya camera zahishwaga mu byumba bya Hotel maze amafoto byafashwe akagurishwa ku mbuga z’amashusho y’urukozasoni.

Abagore benshi ubu bavuga ko bashyigikiye iyi nkubiri yo kugenda batambaye amasutiya nk’ikindi gikorwa cy’ubwisanzure, nubwo ngo bitoroshye kujya mu bantu utambaye ako kambaro.

Impamvu ikomeye batinya ngo ni ’indoro yo gufata ku ngufu’ y’abantu babitegereza cyane kugeza ubwo umuntu yumva ari guhohoterwa.

Tariki 13 z’Ukwezi kwa cumi n’abiri mwaka, wafashwe nk’umunsi wo kutambara isutiya ku isi mu bukangurambaga bwo kurwanya cancer y’amabere.

Gusa umwaka ushize abagore muri Philippines uyu munsi bawukoresheje batyo mu guharanira uburinganire bw’ibitsina byombi.

Iyi nkubiri ivugwa muri Koreya y’Epfo ubu abayirimo baravuga ko bashaka ’ubwisanzure bwo guhitamo’ imbere y’umuco utabibemerera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA