AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Igitero : Abarenga 40 barasiwe mu misigiti bahasiga ubuzima

Igitero : Abarenga 40 barasiwe mu misigiti bahasiga ubuzima
15-03-2019 saa 15:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1599 | Ibitekerezo

Abantu 49 barasiwe mu misigiti wo mu gihugu cya New Zealand ahitwa Christchurch bahita bitaba Imana abandi 20 barakomereka.

Minisitiri w’ Intebe wa Australia Scott Morrison yavuze ko umwe mu bagabye iki gitero ari ikihebe.

Iki kihebe gifite imyaka isatira 30, polisi y’ iki gihugu yavuze ko cyatawe muri yombi ndetse kizagezwa imbere y’ urukiko bidatinze.

Abatawe muri ni abagabo babiri n’ umugore nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi wa polisi Mike Bush, umwe akaba yahise arekurwa nyuma y’ aho polisi ibonye ko ntaho ahuriye n’ iki gitero.

Umugabo (Ikihebe) yashyize kuri facebook amashusho y’ iki gitero kiri kuba, aya mashusho amwerekana ari kurasa abantu mu musigiti wa Al Noor atarobanuye abana, abagabo n’ abagore.

Uretse iki gitero cyabaye mu musigiti wa Al Noor mu gihe abayisilamu bitabiraga amasengesho yo kuwa Gatanu, ikindi gitero nacyo cyagabwe ku wundi musigiti, aho imodoka yari iziritseho imbunda yarashe abantu urufaya rw’ amasasu.

Uyu mugabo w’ imyaka 28 yari yabanje gushyira kuri facebook ubutumwa agaragaza ko yanga abimukira. Iki nicyo gitero gihitanye abantu benshi mu mateka y’ iki gihugu.

Polisi y’ iki gihugu yasabye abaturage kudakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’ amashusho by’ iki gitero.

Umupolisi wafotowe ari mu kazi ke igitero kimaze kuba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA