AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hagaragajwe ko Umuyobozi wa Interpol ku Isi akurikiranweho ruswa

Hagaragajwe ko  Umuyobozi wa Interpol ku Isi akurikiranweho  ruswa
19-10-2018 saa 13:32' | By Manirakiza Theogene | Yasomwe n'abantu 1024 | Ibitekerezo

Leta y’Ubushinwa yatangaje ko Meng Hongwei wahoze ari Umuyobozi w’ikigo Mpuzamahanga gikora iperereza ku byaha bitandukanye ku Isi (Interpol) iherutse guta muri yombi, akurikiranweho ibyaba bya ruswa.

Amakuru aturuka muri Leta y’u Bushinwa aremeza ko Meng Hongwei ari gukorerwaho iperereza ku byaha akekwaho byo gutanga ruswa.

N’ubwo Leta y’Ubushinwa yatangaje ibi, umugore wa Meng Hongwei witwa Grace Meng avuga ko afite impungenge z’uko umugabo we yaba yarishwe, ngo kuko inzego z’ubutasi z’Ubushinwa zimaze iminsi zimukorera iyicarubuzo ryo ku rwego rwo hejuru.

Mu kiganiro yagiranye na BBC , Grace Meng yashimangiye afite amakuru y’uko umugabo we yaba yarishwe, anavuga ko nawe ajya aterrwa ubwoba ko mu minsi mike bazamujyana nawe akaburirwa irengero nk’umugabo we.

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira nibwo Meng Hongwei yaburiwe irengero ubwo yari amaze kwitegera kuva mu Bufaransa ahari icyicaro cya Interpol agiye kwerekeza mu gihugu cye cy’amavuko cy’u Bushinwa, nyuma Leta y’Ubushinwa iza gutangaza ko ariyo yamutaye muri yombi.

Meng Hongwei uyobora Interpol afungiye mu Bushinwa aho akurikiranweho ibyaha bya ruswa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA