AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Goma : Padiri Etienne Nsengiyumva yishwe amaze gusoma misa, kubatiza no gushyingira abageni

Goma : Padiri Etienne Nsengiyumva yishwe amaze gusoma misa, kubatiza no gushyingira abageni
9-04-2018 saa 11:13' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10963 | Ibitekerezo

Etienne Nsengiyumva wari umupadiri muri Kiliziya Gatolika i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yishwe arashwe nyuma y’amasaha macye yari ashize asomeye abakirisitu gatolika misa yo kuri iki Cyumweru tariki 8 Mata 2018.

Umuyobozi mukuru wa Diyosezi ya Goma, Musenyeri Gonzague Nzabanita, yatangaje ko uyu mupadiri yishwe kuri iki Cyumweru n’umutwe wa Mai Mai Nyatura. Yagize ati : "Padiri Etienne Nsengiyumva yishwe kuri iki Cyumweru n’inyeshyamba za Mai Mai Nyatura mu gace ka Kyahemba aho yari amaze gusoma misa ndetse akanabatiza akanasezeranya abageni."

Mai Mai Nyatura ni umutwe w’inyeshyamba zitwaje intwaro zo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Musenyeri Nzabanita Gonzague uyobora Diyosezi ya Goma, yavuze ko Padiri Nsengiyumva wari ufite imyaka 38, yasangiye amafunguro ya kumanywa n’abakirisitu bo mu gace yari amaze gusomamo misa, nyuma bakamubona yishwe arashwe mu mutwe.

Mbere y’uko uyu mupadiri yicwa, undi witwa Ngango Célestin wo muri paruwasi ya Karambi muri Diyosezi ya Goma, yafashwe bugwate tariki ya Mbere Mata 2018 mu gace kitwa Nyarukwangara muri Rutshuru, abamushimuse bagasaba ko bahabwa amadolari 500.000 ariko baza kumurekura kuwa Kane tariki 5 Mata 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA