AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gen. Mudacumura wari umuyobozi wa FDLR yarashwe arapfa

Gen. Mudacumura wari umuyobozi wa FDLR yarashwe arapfa
18-09-2019 saa 14:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8984 | Ibitekerezo

Lt. Gen Mudacumura Syvestre wayoboraga abarwanyi ba FDLR, irwanya ubuyobozi bw’ u Rwanda yiciwe mu gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Icyo gitero cyagabwe ahitwa Bwito. Igisirikari cy’icyo gihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019, cyavuze ko ari cyo cyamwivuganye.

Mudacumura yari amaze igihe kirekire ayobora umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Umuvugizi w’Igisirikari cya Congo, Richard Kasonga yatangarije Reuters ko Mudacumura yishwe mu ijoro ryakeye arasiwe mu Ntara ya Rutchuru.

Mudacumura yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa The Hague (ICC) kuwa 13 Nyakanga 2012 kubera ibyaha byo kugaba ibitero ku basivili, ubwicanyi, gufata ku ngufu no kwica urubozo byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni ibyaha byakozwe n’inyeshyamba yari ayoboye za FDLR ziri muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1994.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA