AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ethiopia yashyize iremera umusirikare wayo w’ inararibonye ajya guhangana na Al Shabaab

Ethiopia yashyize iremera umusirikare wayo w’ inararibonye ajya guhangana na Al Shabaab
2-02-2019 saa 10:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5027 | Ibitekerezo

Ingabo z’ Umuryango wa Afurika yunze ubumwe tariki 31 Mutarama 2019, zatangaje ko zabonye umuyobozi mushya wo kuzifasha kurwanya ubucengezi bwa Al Shabaab.

AMISOM yatangaje ko Lt. Gen. Tigabu Yilma Wondimhunegn ukomoka muri Ethiopia yasimbuye kuri uyumwanya Lt. Gen. Jim Beesigye Owoyesigire wari ufite izi nshingano kuva muri Mutarama 2018.

Mu muhango w’ ihererekanyabuhashya, Francisco Caetano Madeira umuyobozi wa AMISOM mu bya politiki yavuze ko kurandura Al Shabaab ari akazi kenshi kandi gakomeza gusa ngo bafitiye icyizere komanda mushya wa AMISOM. 

Yagize ati “Akazi kagutegereje ni kenshi ariko ngufitiye uzagashobora.”

Ethiopia yabanje kwanga ko Tigab Yilima agirwa komanda wa AMISON kugeza ingabo zayo ziri muri AMISOM zijyanywe mu mujyi wa Mogadishu muri Somalia nk’ uko byatangajwe na Radiyo Ijwi ry’ Amerika.

Guverinoma ya Somalia yari yabanje kuvuga ko abasirikare ba AMISOM bari I Mogadishu bahagije ariko yaje kwemera ko abasirikare Ethiopia barenga 4,200 nabo bajya gukorera mu mujyi habayeho ubwumvikane bw’ ibihugu byombi.

Ibyo wamenya kuri Gen. Tigabu

Gen. Tigabu afite ubunararibonye bw’ imyaka 34 mu gisirikare cya Ethiopia ndetse yanakozemo inshingano zitandukanye zirimo kuyobora ingamba no gucunga ibikoresho bya gisirikare.

Afite impamyabumenyi y’ ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’ ubutegetsi n’ ishoramari, akagira impamyabumenyi mu kuyobora igisirikare n’ indi mpamyabumenyi mu mategeko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA